Kagomakimana Elimax wiyemeje kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hip-hop, yongeye kugaragaza ko u Rwanda ruhagarariwe muri iyi njyana, mu ndirimbo nshya yashyize hanze.
Umuhanzi wihebeye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Hip-hop Kagomakimana Elimax umaze kumenyekana mu ndirimbo nyinshi nziza zitandukanye, yongeye guhamiriza abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ko bafite abahanzi bahagaze neza muri iyi njyana, nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise ‘Isayo.’
Indirimbo nshyashya Kagomakimana Elimax ashyize hanze, yayikoranye n’inshuti ye na yo ifite impano idasanzwe yo kurapa Arnold Rugema. Igitekerezo cyayo cyavuye ku magambo aboneka mu gitabo cya Luka 9: 22 hagira hati ‘Umwana w’umuntu akwiriye kubabazwa uburyo bwinshi, akazangwa n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazurwa ku munsi wa gatatu.’
Mu guhuza ibivugwa muri uyu murongo n’ibiri mu ndirimbo, mu kiganiro yagiranye na Paradise, Kagomakimana yabanje gusubiramo amagambo agize inyikirizo y’indirimbo Isayo agira ati: “Utarigeze kumenya icyaha, yemeye kuba icyaha, baramubamba apfa urw’agashinyaguro, kugira ngo anshungure, yankuye mu isayo, yanshunguje amaraso ye, maze angira umuragwa mu Bwami bwiza bw’Ijuru.”
Kugira ngo birusheho kumvikana yagize ati: “Yesu yaremeye arababazwa, ugenekereje rero ukavuga uti ‘ubundi yaziraga iki, wahita ubona ko bihuje n’ibivugwa muri uwo murongo.’
Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize album ya kabiri ari gukoraho, izaba igizwe n’indirimbo nyinshi na zo ziri mu njyana ya Hip-hop. Iyi album imaza kubonekaho indirimbo ebyiri ari zo ‘Injiramo’ n’iyi ‘Isayo’ isohotse muri uku kwezi kwa Gashyantare. Ni album izaba yitwa ‘Nabonye Imana’
Album ya mbere yise ‘Nzahoyankuye’ yari iriho indirimbo icyenda, urugero nka zimwe zakunzwe cyane zirimo Biracyashoboka, Injiramo, Azaza, Tambira Imana, Hagarara Neza, Uri Isoko, n’izindi, yayimuritse mu gitaramo yakoze mu mwaka wa 2019.
Ajya akora ibitaramo bizenguruka mu bigo by’amashuri no mu bigo ngororamuco, akaba aheruka ibyo yakoze mu mwaka wa 2023, ubwo yazengurukaga muri bimwe mu bigo byo mu Majyaruguru no mu Burasirazuba, ariko no muri uyu mwaka wa 2024 nibikunda azabikora.
Ateganya gusohora indi ndirimbo izaba iya gatatu kuri iyi album ahagana muri Gicurasi, kuko muri iyi minsi afite byinshi ahugiyemo birimo n’akazi asanzwe akora buri munsi, aho n’izina Kagomakimana rirushaho gusobanuka neza.
Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali ni ho akorera, kuri ‘Kagoma Designers Kigali’. Ni rwiyemezamirimo mu kubaka hakoreshejwe ibyuma bisaba gusudirwa, urugero nko gusudira ibyuma byo kubaka ibipangu, inzugi, amadirishya n’ibindi bigendanye na byo.
Asengera mu Babatisita muri AEBR Kacyiru muri Gasabo, akaba umuririmbyi muri Worship Team yaho. Ari mu bahanzi bake cyane baramya Imana binyuze mu ndirimbo, mu njyana ya Hip-hop barimo nka Deo Imanirakarama, Eli Max, Arnold Rugema, Babou, n’abandi bihebeye iyi njyana.
Kagomakimana Elimax, ni umwe mu bahanzi bake cyane u Rwanda rufite, baririmba Gospel mu njyana ya Hip-Hop
Mu buzima busanzwe aba ari mu kazi nka rwiyemezamirimo
REBA INDIRIMBO "ISAYO" YA KAGOMA K’IMANA