× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kagame ni imana y’i Rwanda! Aya amagambo asobanuye iki?

Category: Leaders  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kagame ni imana y'i Rwanda! Aya amagambo asobanuye iki?

Mu guha icyubahiro no gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku bw’ibikorwa byiza birangajwe imbere n’ubume n’ubwiyunge, Abanyarwanda benshi ntibatinya kumuvugaho bakoresha imvugo igira iti ‘Kagame Paul ni imana y’i Rwanda?’ Ese aya magambo asobanura iki?

Umwe mu bo wafatiraho urugero mu bakoresheje imvugo ijya gusa n’iyi, ni umunyarwenya uzwi ku izina rya Mitsutsu. Mu ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yasubiyemo, agahindura amwe mu magambo ayigize ayihuza no gushimira Perezida Kagame ku bw’ibikorwa byiza amaze kugeza ku Gihugu birimo amavuriro, amashuri, umutekano n’ibindi, Mitsutsu yaririmbye avuga ko Kagame ari imana. Agira ati: “Kagame wacu ni imana yumva amasengesho.”

Hari n’abandi nawe uzi bakunda kuvuga ko Perezida Kagame ari imana y’i Rwanda. Si kuri Perezida gusa, kuko mu Rwanda hari ibintu bimenyerewe ko abantu babwira abandi bati ‘uri imana y’i Rwanda.’

Paradise yakoresheje Bibiliya, yibanda no ku gituma Abanyarwanda bakoresha iyi mvugo, kugira ngo niba nawe ujya ubitekerezaho umenye icyo mu by’ukuri kwita umuntu imana y’i Rwanda bisobanura.

Nta na rimwe iyi mvugo ijya ikoreshwa ku muntu uzwiho imico mibi. Umuntu ufite umutima wo kugwa neza, kwicisha bugufi, gufasha abandi, arangwa n’impuhwe, azi ubwenge, cyangwa afite indi mico myiza, ni we Abanyarwanda bavugaho ko ari imana y’i Rwanda.

Birumvikana ko no mu gihe umuntu abivuze yerekeza kuri Perezida Paul Kagame aba ari kuvuga mu buryo buziguye ko ari umuyobozi mwiza, wita ku baturage, kandi ni mu gihe.

Afatanyije n’ingabo za RPA, Perezida Kagame yabohoye u Rwanda, ahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994. Nyuma y’aho abereye Perezida, yakomeje gukoresha imbaraga ze zose afasha Abaturarwanda kunga ubumwe, kwiyunga, kandi n’iterambere rirazamuka. Ibyo bituma benshi bamwita imana y’i Rwanda.

Ni iki Bibiliya ibivugaho? Mbere na mbere, Bibiliya ivuga ko Imana yaremye abantu mu ishusho yayo. Kurema abantu mu ishusho yayo ntibivuze ko basa na yo ku masura, kuko nanone ivuga ko nta muntu wigeze abona Imana. Ariko, iyo ivuga ko abantu baremwe mu ishusho yayo, iba ivuga ku mico ibaranga. Itangiriro 1:26.

Bibiliya ivuga ko Imana ari urukundo.-1Yohana 4:8. Ibyo ikora byose ibiterwa n’urukundo. Iyo abantu yaremye bagaragaje urukundo n’indi mico myiza, baba bagaragaza ukuri ko kuremwa mu ishusho yayo.

Si ibyo gusa, kuko Bibiliya ivuga ko abayobozi bahagarariye Imana, kuko bita ku baturage, bakabahangayikira nk’abazabibazwa babarindira umutekano, babagira inama zabafasha kurama ku isi, bakosora abitwara nabi muri sosiyeti n’ibindi.- Abaroma 13:1-6.

Muri iyi minsi amatora yo mu kwezi kwa Nyakanga yegereje, uzumva abantu benshi bavuga ko Kagame ari imana y’i Rwanda. Niwumva iyi mvugo ikoreshwa yerekeza ku muntu runaka, ntuzatekereze ko ubivuze afata uwo abivuzeho nk’Imana yo mu ijuru, ahubwo ni uburyo bwo kumvikanisha ko asa n’Imana mu mico. Mu buryo bwiza, ubivuze aba akoresheje ihwanisha (Metaphor), ariko ntaba avuze ko uwo muntu ari Imana ishobora byose.

Nka Mitsutsu aririmba ngo ni imana yumva amasengesho, birumvikana ko yavugaga ko ari umuyobozi mwiza wumva ibibazo by’abaturage, cyane ko mu gukoresha ijambo imana atatangije inyuguti nkuru nk’ibisanzwe.

Mitsutsu ni umwe mu bakoresha imvugo ’imana y’i Rwanda’ yerekeza kuri Perezida Kagame

Perezida Kagame ni imana y’i Rwanda bivuze ko ari umuyobozi mwiza ufite ishusho y’Imana mu miyoborere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.