× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Josh Ishimwe yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Ni Wowe Rutare Rwanjye"

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Josh Ishimwe yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Ni Wowe Rutare Rwanjye"

Umuhanzi mu ndirimbo z’ivugabutumwa rya Gikristo Joshua Ishimwe uzwi nka Josh Ishimwe, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yasubiyemo mu njyana ya gakondo “Niwowe Rutare Rwanjye.”

Iyi ndirimbo ayishyize hanze kuri uyu wa 12 Kamena 2024, nyuma y’imyaka igera muri ine umwimerere wayo ushyizwe hanze n’abahanzi bo mu idini rya Gatolika mu Rwanda, ni ukuvuga Emmy Pro afatanyije n’abandi basitari bo muri Gatolika.

Uyu muhanzi Josh Ishimwe asanzwe asubiramo indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika, izo muri ADEPR n’izo mu Badivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ariko akaba azwi cyane mu z’Abagatolika.

Yasubiyemo iyitwa Reka Ndate Imana Data, Sinogenda Ntashimye, Inkingi Negamiye, Roho w’Imana, Rumuri Rutazima, Ntacyo Ngushinja n’izindi nyinshi, zose akaba yarazirirmbye mu njyana ya gakondo, kuva mu mwaka wa 2020 ubwo yinjiraga mu muziki wo guhimbaza Imana.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yigeze gusobanura impamvu asubiramo indirimbo zo mu yandi madini n’amatorero kandi ari umu ADEPR agira ati: “Itorero nakuriyemo nanabatirijwemo ni ADEPR, ni na ho natangirije umurimo wo kuririmba muri korali kandi n’ubu ni ho nkiri. Gusa nize i Kibeho ku butaka butagatifu, rero twaririmbaga indirimbo za Kiliziya buri gitondo mu misa. Ikindi kandi mu muryango wa papa ni Abagatolika, njye na mama tukaba abarokore.”

Yakomeje asobanura impamvu ataririmba indirimbo ze bwite ahubwo agasubiramo iz’abandi agira ati: “Buri muntu wese agira uko atwaramo ibintu bye, nta bwo uburyo buzahora ari bumwe ngo umuntu kuko abaye umuhanzi azane indirimbo nshya runaka. Ni nk’uko mu kwigisha Ijambo ry’Imana umuntu ashobora kuzana ikibwirizwa gisa n’icyo undi yigishije, ariko akacyigisha mu buryo bwe”.

Uyu musore uvuga ko ibyo akora ari umuhamagaro agira ati: “Si ugusubiramo gusa ahubwo hari igihe indirimbo zongera zikabera nshya abantu bazumvishe. Umuntu akumva ni bwo yakiriye gukira kuri iyo ndirimbo. Nshobora kuririmba inshyashya nanditse ikaba itakora umurimo nk’uwo izi zisanzwe zikora. Nta bwo nabireka kuko ni umuhamagaro”.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.