× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Josh Ishimwe yambitse impeta umukunzi we Gloria mbere y’igitaramo gikomeye azakorera i Bruxelles

Category: Love  »  2 hours ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Josh Ishimwe yambitse impeta umukunzi we Gloria mbere y'igitaramo gikomeye azakorera i Bruxelles

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwambika impeta umukunzi we Gloria, utuye muri Canada.

Uyu muhango wabereye mu Bufaransa, aho aba bombi bahuriye nyuma y’imyaka itatu bakundana. Nubwo biganye mu mashuri yisumbuye, nta bwo bahise bakundana, ahubwo urukundo rwabo rwatangiye nyuma yaho.

Josh Ishimwe, w’imyaka 25, ni umusore umaze kwandika izina mu muziki wa Gospel, aho azwi cyane mu ndirimbo “Sinogenda Ntashimye”, yafashije benshi mu kuramya Imana. Uretse ibyishimo by’urukundo, afite n’ibindi bimushimishije mu muziki we, birimo igitaramo gikomeye agiye kwitabira i Bruxelles mu Bubiligi.

Josh Ishimwe yatumiwe mu gitaramo ‘Ndashima Live Concert’ cya Aline Gahongayire

Josh Ishimwe yemeje ko azitabira igitaramo “Ndashima Live Concert”, cy’umuhanzikazi Aline Gahongayire, kizabera i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 7 Kamena 2025 ahitwa Proximus Lounge.

Aline Gahongayire yagaragaje ibyishimo byinshi byo kwakira Josh Ishimwe muri iki gitaramo, ashimangira ko bazahuriza hamwe amajwi yabo mu ndirimbo zo gushima Imana.

Yagize ati: Tugiye kongera gutaramira Umwami wacu Yesu mu Bubiligi. Uriya mugoroba ntusanzwe, Josh Ishimwe yararirimbye ati: ‘Sinogenda Ntashimye’ nanjye ndaririmba nti: ‘Ubu Ndashima’.

Iki gitaramo gitegurwa na Team Production, iyobowe na Justin Karekezi, ndetse na Mme Natasha Haguma, usanzwe ari umujyanama wa Aline Gahongayire. Kizaba umwanya mwiza wo kuramya no gushima Imana, kikazahuza abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana batuye i Burayi.

Aline Gahongayire yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ubutumwa bukangurira abantu kudacikwa n’iki gitaramo, agira ati:

“Umugoroba utazibagirana i Bruxelles! Nimuhurire na Aline Gahongayire na Josh Ishimwe mu gitaramo gikomeye cya ‘Ndashima’ ku wa 7 Kamena 2025 kuri Proximus Lounge. Ntuzacikwe n’aya mahirwe adasanzwe! Muzaze tubane!”

Josh Ishimwe ni muntu ki? Aho asengera ni he?
Hari igihe abantu bibazaga aho Josh Ishimwe asengera, kuko akunze gusubiramo indirimbo za Kiliziya Gatolika, ariko akanakora iz’Abapentekote. Bamwe bati “Ni Umugatolika”, abandi bati “Ni Umurokore”. We ubwe yahamije ko ari Umurokore, nubwo yakuze afite aho ahurira na Kiliziya Gatolika.

“Itorero nakuriyemo nanabatirijwemo ni ADEPR, ni naho natangiriye umurimo wo kuririmba muri korali kandi n’ubu ni ho nkiri. Gusa nize i Kibeho, ku butaka butagatifu, aho twaririmbaga indirimbo za Kiliziya Gatolika buri gitondo mu misa. Ikindi kandi, mu muryango wa papa ni Abagatolika, njye na mama tukaba Abarokore.” - Josh Ishimwe.

Ibiteganyijwe nyuma yo kwambika impeta
Nyuma yo kwambika impeta umukunzi we, Josh Ishimwe arateganya gukomeza umuziki we, aho afite imishinga mishya irimo n’indirimbo nshya ari gutunganya. Abakunzi be biteguye kumva ibihangano bishya ndetse no kumubona mu bitaramo bikomeye nka “Ndashima Live Concert”.

Abakunzi b’umuziki wa Gospel barashishikarizwa kwitegura ibihe bikomeye, haba mu rwego rw’umuziki no mu buzima bw’urukundo rwa Josh Ishimwe, kuko urugendo rwe rugenda ruba rwiza uko bwije n’uko bukeye.

Josh Ishimwe yambikiye Gloria impeta mu Bufaransa

Ari mu myiteguro yigitaramo ’Ndashima Live Concert’ yatumiwemo na Aline Gahongayire

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.