Itorero Foursquare Gospel church Rwanda rifite icyicaro gikuru ku Kimironko mu mujyi wa Kigali, ryateguye igiterane cyiswe "2023 Africa IGNITE Connection" cyatumiwemo abaramyi b’ibikomerezwa.
Iki giterane 2023 Africa IGNITE Connection, cyatumiwemo abaramyi James & Daniella, Ben & Chance. Rose Mahando na Josh Ishimwe uherutse kwandika amateka mu gitaramo cyiswe "Ibisingizo bya Nyiribiremwa".
Iki giterane giteganyijwe kuva le 28/08-03/09/2023 kikazabera mu nyubako y’urusengero rwa Foursquare yatashwe kuwa 20 Gicurasi 2023. Intego y’iki giterane "Strengthen For The Journey" uyishyize mu kinyarwanda ni "IMBARAGA MU RUGENDO", ikaba iboneka mu bafilipi 4:13 ahagira hati "Nshobozwa byose na Kristo umpa Imbaraga".
Josh Ishimwe watumiwe muri iki giterane, aherutse gukurirwa ingofero n’abakunzi ba Gospel nyuma y’igitaramo cy’amateka yakoze kuwa 20 Kanama 2023 muri Camp Kigali aho kitabiriwe n’abarega ibihumbi bitatu kandi bagatahana umunezerero usendereye.
James na Daniella nabo barakunzwe cyane, bakaba bafite agahigo ko kuba abaramyi ba mbere bakoreye igitaramo muri BK Arena. Bakubutse i Burayi mu ngendo nk’iza Pawulo dore ko bamamaje izina rya Yesu mu bihugu binyuranye by’uwo mugabane, benshi bagahembuka.
Ben na Chance bategerejwe muri iki giterane, ni abaramyi bakunzwe cyane mu ndirimbo bakunze guhuza n’ubuhamya bw’Ibyo Imana yabakoreye. Hazaba hari kandi Rose Muhando umaze kuba inshuti ikomeye ya Foursquare Gospel church kuko ahataramira buri uko aje mu Rwanda.
Foursquare Gospel Church Rwanda Itorero (FGR) yateguye iki giteran, ni itorero rya Gikristo rikorera mu Rwanda kuva mu 2005, icyicaro gikuru kiri ku Kimironko muri Gasabo, rikaba riyobowe na Bishop Dr. Masengo Fidѐle. FGR, ifite amatorero arenga 40 hirya no hino mu gihugu.
Rose Muhando agarutse i Kigali
Ben na Chance nabo bazaririmba
Josh Ishimwe yatumiwe muri iki giterane
James na Daniella bazaririmba muri iki giterane