Umuramyi Josh Ishimwe agiye gutaramira abatuye mu gihugu cy’u Buhorandi. Ni igitaramo cy’amateka kizaba ku munsi wa St. Valentin uzwi nk’umunsi w’abakundana.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Josh Ishimwe yagize ati: "Tariki ya 14/02 ni umunsi uzwi nk’umunsi w’abakundana (Valentine’s Day) bityo nk’umuntu winjiye mu rushako vuba natekereje igitaramo cyampuza n’abandi duhuje muri uwo mujyo ariko tunatekereza n’abagitegereje kuva mu buseribateri tutibagiwe n’abana kubera ko iki ari igitaramo kigamije gushima Imana. Bitegure gutarama bikomeye cyane ko bakumbuye gutarama mu muco wacu".
Josh Ishimwe benshi bamufata nk’umwami wa gakondo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko azwiho gutaramana neza n’abakunzi be. Mu busore bwe azibukwa nk’impirimbanyi y’umuco uzwiho gutega amaboko neza no gushayaya neza akaba umuhanga mu gucinya akadiho akangana n’umwuzukuru w’abasangwa bakomoka kuri Bisangwa.
Ubu noneho ni umugabo ufite icyo agamije. Ubwo yabazwaga itandukaniro rya Josh Ishimwe w’umugabo n’uwahoze ari umusore mu buryo bwo gukora umuziki, yagize ati: "Ishusho y’umuziki nkora nta cyahindutse cyane urebye, usibye ko nifuza kwagurira inganzo mu zindi ndimi kugira ngo turesheho kwagura umuhamagaro."
Abahamagariwe kwimana umuco binyuze mu njyana gakondo ni benshi gusa abagumye mu muhamagaro ni bake dore ko hari n’abari abahanga mu guhanga ariko bakaza kugendesha umugongo runono bakaburirwa irengero.
Aha niho uyu mujyanama mwiza akaba n’umujyambere yahereye atanga inama ku bahanzi ba gakondo batentebutse bitewe n’amahwa bahuriye mu muhamagaro.Ibi yabihuje no gusubiza mu mukono we bwite ibijyanye no kuba nta cyuho kizasigara mu muhamagaro we nyuma yo kujya gukomereza umuhamagaro ku mugabane w’u Burayi.
Erega hari n’abazi ko wenda ashobora kumanika inanga nka ba bandi bahengereye ijoro ryije bagatera abakunzi babo irungu. Josh Ishimwe ati "Nta mpamvu yo kugira ubwoba rwose ndacyahari mu ngamba, ariko n’abandi ndizera ko babona ibyiza byo kuba intore ya Kristo nugutinyuka birakwiye."
Josh Ishimwe amaze igihe azwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana zakunzwe na benshi zirimo “Inkingi negamiye”, “Reka ndate Imana Data” n’izindi, ndetse yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye by’umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu buto bwe ni bwo yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho mu buzima bwe bwose.
Tariki ya 10 Kamena 2025 ni bwo uyu muramyi yarushinze n’umukunzi we Gloria Mutoni ubusanzwe ubarizwa mu gihugu cya Canada. Ni mu birori by’ubukwe bw’akataraboneka bwabereye mu gihugu cy’u Buhorandi.
Josh Ishimwe agiye gutaramira mu Buholandi