Ku itariki ya mbere Werurwe 2025, Jeanne Dufashwanayo yakoze urugendo rw’ivugabutumwa ku rusengero rw’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, ku Itorero rya Ruko. Nyuma yo kuvayo yaganiriye na Paradise byinshi akomoza no ku mvano y’indirimbo ‘Hari Umunsi.”
Urugendo rwe rwagenze neza, nk’uko abyivugira, kuko Imana yatanze icyirere cyiza kuri iyo Sabato, cyatumye byose bigenda uko bikwiriye.
Icyagaragaye ni uko abantu baho bari bafite inyota yo kumva Ijambo ry’Imana, cyane ko nyuma ya Saa Sita hitabiriye abantu benshi baruta abo mu gitondo.
“Imana yarahabaye, iranshoboza, kuko mu munsi wose naririmbye indirimbo 13. Igitangaje ni uko iyo mperuka gusohora yitwa ‘Hari Umunsi’ bansabye ko nyisubiramo, bityo bisa nk’aho indirimbo naririmbye zibaye 14.” Ni ko abisobanura.
Imvano y’indirimbo ‘Hari Umunsi’
Jeanne Dufashwanayo avuga ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyaje mu buryo butunguranye, ubwo yari mu gikoni atetse, ategereje ko ibiryo bishya.
Yibutse amagambo yo muri Zaburi 90:12 agira ati: “Utwigishe kubara iminsi yacu mu buryo butuma dutunga imitima y’ubwenge”, maze atekereza ku gaciro k’ubuzima bwa muntu.
“Natekereje uburyo ubuzima ari igicu—umuntu aba ahari, mu kanya gato ugasanga nta wugihari. Nibajije impamvu abantu benshi babwira umuntu ko bamukundaga ari uko amaze gupfa, nyamara akiriho bataramusuye cyangwa ngo bamuhe umwanya. Ni uko indirimbo yaje.”-Jeanne
Jeanne yongeraho ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bukangurira abantu gukoresha neza igihe cyabo bakiriho, kuko igihe cyo gukosora ibyo wangije kitazaboneka nyuma yo gupfa cyangwa ku munsi Yesu azaziraho guca imanza.
Uko iyi ndirimbo yakiriwe ku rusengero
Ubwo yaririmbanaga n’itorero rya Ruko, abantu benshi bumvise neza ubutumwa bw’iyi ndirimbo. By’umwihariko, ubwo yari asoje kuririmba, basabye ko ayisubiramo, ibintu bitari bisanzwe.
Ibi byerekanye ko indirimbo Hari Umunsi yari yabageze ku mutima, bigatuma barushaho kwitekerezaho no kumva ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bubareba.
Iyi ndirimbo yagiye hanze ku itariki ya 14 Gashyantare 2025, ikaba yarakiriwe neza n’abayumva bose, bitewe n’uburyohe bwayo mu miririmbire, ubutumwa bwimbitse bukubiyemo, ndetse n’udushya turimo, cyane cyane kuba yarakoze amashusho ayiherekeza arimo umusemuzi mu rurimi rw’amarenga.
Jeanne Dufashwanayo—umuhanzikazi urimo kwandika amateka
Jeanne Dufashwanayo yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2021, ahereye ku ndirimbo ye ya mbere yise Umpe Amahoro. Kuva ubwo, yakomeje gutera imbere, akora indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse, harimo Ubushake Bwawe na Hari Umunsi.
Afite intego yo gukomeza kugeza ubutumwa bwe kure hashoboka, akaba asaba abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana kumufasha gusakaza ubutumwa bw’iyi ndirimbo, kugira ngo abantu benshi barusheho kwitekerezaho no kugira imyitwarire myiza.
Mu gusoza, Jeanne asaba buri wese kwibaza iki kibazo gikomeye: “Ese wowe, urimo gukora iki ku isi? Uzibukirwa ku ki?”
Iyi ndirimbo yongere igufashe kwitekerezaho mu gihe ukiri ku isi
Ese wowe, urimo gukora iki ku isi? Uzibukirwa ku ki?- Jeanne