Japhet Niyitanga, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka Jatty Japhet, akwiriye kubera urugero bamwe mu bamaze igihe bamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, kubera ko intego yabo ishobora kuba inyuranye n’iyo Imana ibitezeho. Kuri ubu ari kumvikana mu ndirimbo nshya yise Reka Igwe ikomeje komora imitima y’abatari bake.
Iyi ndirimbo Reka Igwe yashyizwe kuri YouTube ku wa 30 Mata 2024, ariko yari yaranditswe kera, ahagana mu mwaka wa 2018. Mu Kiganiro yagiranye na Paradise yagize ati: "Nayanditse mu mwaka wa 2018, nyandikana n’izindi nyinshi, ariko isohoka mu mpera za 2020, nyishyira kuri YouTube ku wa 30 Mata 2024 ari Video Lyrics, icyakora sindabona ubushobozi ngo nkore videwo imeze neza.”
Asobanura icyo yashingiyeho ayandika agira ati: “Nayanditse nshingiye ku buzima n’imibereho y’abantu muri iki gihe, ubuzima bw’itorero no hanze, Umwuka w’Imana anzaho arambwira ati: ‘Abantu muri iki gihe dukeneye Ijambo ry’Imana, kandi ni ukuri imvura y’umugisha igushije ubujojo mu mitima y’abantu babasha guhembuka,’ ndangije ndavuga ngo ‘Reka Igwe,’ bihinduka indirimbo.”
Yakomeje agira ati: “Indirimbo nayise Reka Igwe kubera ko muri ibi bihe abantu basubiye inyuma. Turi mu bihe bigoye aho abantu benshi imitima yabo yaguye umwuma, kwa kundi umuntu aba ari mu butayu amaze gukamuka, aba akeneye amazi, ni yo mpamvu rero navuze nti Imana nituvubire imvura y’umugisha, nireke igwe.”
Kuririmbira Imana si ibintu bije amaze gukura, ahubwo yabitangiye ari muto, akura azi kwandika indirimbo za korari yabagamo. Yabivuzeho agira ati: “Natangiye kuririmba mba mu Ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School, Ecole de Dimanche), nari mfite nk’imyaka 7, nkajya ndirimbana n’abandi bana, ariko mu myaka yange nk’umunani cyangwa icyenda ntangira kwiga kwandika indirimbo za korari, Imana impa uguhishurirwa gushya menya kwandika indirimbo.”
Indrimbo ya mbere yanditse akiri umwana yari irimo amagambo agira ati: “Bana b’abantu bana b’abantu, muzageza he gutukisha izina ry’Uwiteka no kugendera mu bidafite umumaro, bigatuma izina ry’Umwami riseba?”
Icyakora nta bwo yayisohoye kubera ko yahise ajya ku ishuri, ntiyongere kubona umwanya uhagije wo kujya mu bintu by’umuziki. Arangije mu wa Gatatu Segonderi mu wa 2013, yakoranye indirimbo yitwaga ‘Yesu Araje’ n’umuntu witwaga Senge. Agira ati: “Twari twayandikanye ariko ari we wazanye igitekerezo, tuyisohora iri mu majwi gusa (audio) ariko we ntiyabikomeje.”
Nk’umuhanzi ukizamuka, yakabaye afite intego yo kuririmba akabona amafaranga avuye mu bihangano bye, ariko atandukanye na bamwe mu abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bameze batyo, babandi baririmba kugira ngo babeho, babone ibibatunga, ku buryo inyungu ibuze banabivamo.
Jatty Japhet we agira ati: “Ndirimba nta kiguzi, kuko ubutumwa bw’Imana nta bwo bugombera ikiguzi, nta bwo tugurisha Ijambo ry’Imana, kuko Imana yaduhereye ubuntu idusaba gutanga ku bundi, ni ubuntu twagiriwe. Ubwo buntu rero twaherewe tugomba kubugirira abandi kugira ngo tubabwirize bamenye ubutumwa bwiza. Kuririmba simbikora nk’ubucuruzi, ahubwo mbikora nk’uwabihamagariwe.”
Ubusanzwe iyo ari mu Rwanda asengera mu Itorero rya ADEPR, ariko kuva mu mwaka wa 2021 yimukiye muri Zambiya aho atuye ubu, asengera muri FPCZ (Free Pentecost Church of Zambiya). Avuga ko iri torero ari nka ADEPR, itorero rya Pentekote mu Rwanda, kuko ngo imyemerere ni imwe kandi ngo n’imikorere irahuje.
Ashimira cyane uwatunganyije amajwi y’iyi ndirimbo Reka Igwe na zimwe mu zindi ndirimbo yakoze mbere, Jean Louis uzwi nka Producer Kayanda uvuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, cyane ko nubwo isohotse ari muri Zambiya ariko yayisohoye nka audio gusa mu wa 2020 akiba mu Rwanda, bakaba barabanaga muri Korari yitwa Right Choir yo mu Rwanda.
Asabira imigisha uyu mugabo Kayanda afata nk’umujyanama, inshuti n’umuvandimwe agira ati: “Imana izamuhe umugisha kuko yadufashaga na we nta bushobozi buhagije afite, kuko nge sinabona uko mushimira, Imana ni yo izi uko yamushimira bikwiriye.”
Izindi ndirimbo ze zirimo Nicyogihe, Muriwowe, Nanyuma Yazero, Urera, Byiringiro Byuzuye, Ineza y’Imana n’izindi wazisanga ku mbuga nkoranyambaga akoresha ari zo YouTube na Instagram ku izina rya Jatty Japhet Official, no kuri Facebook ku izina rya Jatty Japhet Kayanda Official.
Jatty Japhet ari muri Zambiya kuva mu wa 2021
Niyitanga Japhet cyangwa Jatty Japhet ni umuhanzi ukorera Imana atagamije ubucuruzi