James na Daniella ni itsinda rikomeje kuba ubukombe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
James na Daniella bari guca agahigo umunsi ku wundi ndetse bafashe bugwate imitima y’abakunzi babo biturutse ku bihangano byuje amavuta n’ubuhanga buhanitse.
Ni nyuma y’uko bashyize hanze indirimbo yasamiwe hejuru ndetse ikanakundwa cyanee ariyo "Mutangabugingo". Kuri ubu bongeye kuza mu rurimi rw’amahanga mu ndirimbo nshya bise "Imba de Roho yangu" imaze hanze igihe gito ariko ikaba imaze kwigarurira imitima ya benshi yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Ni indirimbo iri mu rurimi rw’igiswayire aho bagira bati: Imba roho yangu umebarikiwa imba eeh roho, mpaka dhoruba ya maisha imeisha Moyo msifu bwana."
(Ririmba roho yanjye wahawe umugisha Ririmba roho, kugeza igihe umuyaga w’ubuzima urangiye. Mutima Shima Uwiteka)".
Uyu muryango wagiye uvuga ubutumwa bwiza mu bihugu byinshi yaba muri Afurika ndetse no mu burayi hose ntibacecetse bagejejeyo inkuru nziza y’Umukiza Yesu, ku mbuga nkoranyambaga usanga bafashe iya mbere, ni couple ifite impano kandi ikunzwe n’ abatari bake.
James na Daniella bari baherutse kubwira itangazamakuru ko bakwitega ibigiye gukurikira indirimbo baherutse gushyira hanze "Mutangabugingo", bahise biyizira.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA JAMES NA DANIELLA