Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe. Tariki ya 05 nzeri 2024 ni itariki y’amateka ku muryango wa Jado Sinza na Esther Umulisa bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.
Kuri ubu rero indi nkuru iryoheye abakunzi b’aba bombi ni ugusohora kw’amasezerano. Bateranye imitoma biratinda, kugeza ubwo Jado Sinza yivugiye ko kimwe mu bihombo bikomeye yari kuzagira mu buzima ari ukubana n’undi mukobwa utari Esther.
Bajya bavuga ngo icyo abantu banze n’Imana iba icyanze. Kuri uyu wa 04/09/2024 aba bombi bagiranye igihango imbere y’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko imbere y’abagabo barimo Ubuyobozi bw’umurenge n’inshuti n’abavandimwe.
Iri sezerano rikaba rije rishimangira iryo bombi bagiranye ryo gukundana. Byaje kurenga inkombe z’umutima bigera no ku mbuga nkoranyambaga doreko aba bombi batagitinya guterana imitoma ku mbuga nkoranyambaga.
Iki gikorwa kikaba cyashimishije benshi mu bafite ukuboko kubyibushye muri Gospel nka Abayisenga Christian Kizigenza wa Isibo TV na Isibo FM wabaye uwa mbere mu gusangiza abandi amafoto y’iyi couple iri mu zikunzwe mu Rwanda.
Siwe wenyine doreko na Neema Marie Jeanne umwe mu bamikazi ba Microphone akaba na mukuru wa Esther Umulisa muri cya gitwenge cye na ya nseko ye itamirijwe na Fossette yatanze ubutumwa mu mafoto meza yashyize ku mbuga zirimo All Gospel Today.
Iminsi ni imitindi, itage ni ubusa. Urukundo rw’aba bombi rukaba rukomeje gutanga ubutumwa bukomeye doreko kuwa 21/09/2024 hateganyijwe ibirori birimo gusaba no gukwa bakazanasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Remera.
Uru rugo turwifurije gukomera dore ko rwubatse ku rutare.
Jado Sinza na Esther Umulisa basezeranye imbere y’amategeko