Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza Jado Sinza, akomeje kugaragaza ibyishimo byuzuye ahabwa n’umukunzi we, na we usanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Umulisa Esther, bitegura kurushinga mu minsi mike.
Amakuru y’urukundo rwe n’Umulisa Esther yari amaze igihe avugirwa mu matama, ariko yarushijeho gukwirakwira nyuma yuko Jado Sinza n’Umulisa Esther berekanywe mu rusengero rwa ADEPR kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2024 nk’abitegura kurushinga.
Jado Sinza yahise ashyira hanze amafoto ari kumwe n’umukunzi we, arenzaho n’amagambo amutakagiza. Ku wa 2 Kamena 2024, Jado Sinza yagize ati: “Ndagukunda cyane kuruta uko nagukundaga ejo hashize, ariko uko ngukunda ubu ntibyagereranywa n’uko nzaba ngukunda ejo hazaza, kuko bizaba byarushijeho.”
Aya magambo yari yabanjirijwe n’ayo yari yaherekesheje ifoto ari kumwe n’umukunzi we, abwira inshuti za ati: “Muraho nshuti? Mumfashe twishimire uyu mugisha Imana iduhaye, ndaje vuba mbabwire andi makuru meza!”
Urukundo rw’aba bombi rumaze igihe kirekire, dore ko Jado Sinza na mukuru w’Umulisa Esther witwa Neema bakoranye indirimbo nyinshi zirimo nk’iyitwa Ndi Imana Yawe, kandi we na Esther bagafashanya mu bitaramo bitandukanye Jado Sinza yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Abandi bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Peace Hozy, Bosco Nshuti, Dominique Ashimwe n’abandi, bamweretse imbamutima zabo, bamugaragariza ko bishimiye intambwe nziza ateye yo kuba agiye kuva mu bugaragu akaba umugabo.
Ubukwe bwabo buzaba tariki 21 Nzeri 2024 nk’uko Jado Sinza yabitangaje. Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo Ndategereje, Golgotha, Inkuru y’Agakiza n’izindi, akaba umwe mu bahanzi bakora indirimbo bafite n’inshingano zo kwita ku muryango.
Berekanywe mu rusengero
Ubukwe bwabo buzaba muri uyu mwaka