× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jacky yanenze abakijijwe bishushanya agaragaza ko gusenga atari ukujya mu ikanisa gusa

Category: Entertainment  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Jacky yanenze abakijijwe bishushanya agaragaza ko gusenga atari ukujya mu ikanisa gusa

Uwase Jacky, Umunyarwandakazi wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bitewe n’ibikorwa birimo iby’ubuhanzi n’ibindi, yanenze cyane abantu bavuga ko bakijijwe bishushanya, agaragaza ko gusenga bya nyabyo nta ho bihuriye no kujya mu rusengero.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Yago TV Show kuri uyu wa 25 Kanama 2024, avuga ko bamwe mu Barokore cyangwa abavuga ko bakijijwe bakora ibyaha byinshi birimo ukutita ku bababaye, bakaba barutwa na we ugirira impuhwe abafite ibyo bakennye kandi ntagire uwo acira imanza.

Yatangiye agaragaza ko mu buzima bwe ashimira Imana ku bwo kuba imwitaho buri gihe. Yagize ati: “Mu buzima bwange mbayeho mbona imigisha y’Imana. Iyo ndi iwange, nkareba aho imyenda ihanitse (n’ibindi byose), mbona imigisha gusa, numva nyuzwe. Iyo mbonye iyo migisha, ikinza mu mutima no mu bitekerezo ni uko ntaho Imana itakura umuntu. Nta ho Imana itagukura nubwo waba uri mu mwobo igukurayo, ikakwambika ibyera ukera.”

Yakomeje avuga ko abantu biha inshingano z’Imana bagacira abandi urubanza kandi yo ubwayo itajya ibikora ati: “Nubwo turi mu isi yanduye, n’Imana irabibona ko iyi si turimo yanduye, nta bwo ijya ica urubanza, abantu ni bo baca urubanza. Iyo Nyagasani aba aca urubanza, tuba twarapfuye kandi tugapfa nabi.

Ariko aho kugira ngo Nyagasani atume upfa nabi, ahubwo arakweza we ku giti cye, akagukorera ibintu bikagutungura na we ukihindura ubwawe, ukavuga uti kuki nakomeza gukora bino bintu, nagize ibyo mpindura, ko n’ubundi ndi kubona rimwe na rimwe bikunda gake gake.”

Uyu mukobwa abona ko kujya mu rusengero (ikanisa) atari byo bisobanura ko umuntu ari Umukristo. Uko ni ko abibona: “Nge ndi Umukristo, gusa nemera ko gusenga atari uguhora mu rusengero rwose. Ni cyo kintu nabwira abantu. Nge nsenga mu mutima ni ho idini ryange riri, nkibwirira Imana kandi ikangirira neza.

Ntekereza ko isengesho ryanjye riba riremereye kuruta wa wundi uhora mu rusengero, agatura amaturo asize abana bashonje mu muhanda, akazamura ibirahure by’imodoka agaca ku mwana ushonje, akagenda akajya mu rusengero agatura iyo miriyoni imwe yanze no gutanga igihumbi kuri uwo mwana, yamuteze n’ukuboko amubwira ati wampaye wampaye wamfunguriye iki?”

Jacky yanenze abameze nk’abo, agaragaza ko barutwa na we ati: “Uwo akarutwa nange w’umunyabyaha ugenda akajya mu cyumba akavuga ati Mana ibiri kumbaho byose uri kubireba, urabizi, nkayibwira amagambo abiri nkikomereza, naba mfite igihumbi ngaca kuri uwo mwana nkakimuha, naba mfite bibiri cyangwa bitanu nkabimuha, uwo mugisha Imana ikawumpa. Nkagira icyo nkora mu bushobozi buke bwange, nkakuruta wowe ufite byinshi wanze kubikora wigize nyamwigendaho.”

Yihanamgirije abiyita Abarokore kandi babeshya agira ati: “Mwebwe mwiyita Abarokore, mwebwe mwiyita ko mukijijwe, ntimukibwire ko imbere y’Imana muri abere mu gihe muyiryarya, mukayisenga mu mitima musa umukara, kubera gucira abantu benshi imanza mubashinyagurira, mukarenzaho n’umwaga kandi ari Imana yabahaye ibyo mutunze byose.”

Amagambo ya Jacky akureba nawe: “Mu gihe udafite ubwonko bwo guhereza abantu bamwe na bamwe ukuboko ntiwazanyurwa. Kugira ishimwe mu mutima wawe ukamenya gutanga, ugakundwa n’umuntu ufite icyo urusha bitanga ukunyurwa. Mu gihe ugifite umutima, ukiriho, uge ukorera umugisha ufashe abo usumbya ubushobozi.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.