Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Rap, Ndayishimiye Malik Betrand uzwi nka Bulldog na Kemozera, yatangaje ko hari umupasiteri wamuciye intege ubwo yari atangiye kuririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza.
Uyu muhanzi yari agiye gusohora album irimo ubutumwa bwiza (gospel), indirimbo zimwe zigeze hanze uyu mupasiteri Bulldog yise ko yiyita uwihaye Imana ashaka kumuca intege, amwumvisha ko nubwo yakoze indirimbo zirimo ubutumwa bwiza, ariko ko injyana ziririmbwemo zatumye ubutumwa bupfa.
Yabisubiyemo agira ati: “Hari igihe nigeze gukora uturirimbo two kuramya no guhimbaza Imana, umuntu umwe wiyita ko yihaye Imana aravuga ngo ‘Izo ndirimbo zari zirimo ubutumwa bwiza, ikibazo ni injyana yaziririmbyemo.’”
Bulldog yavuze ko uyu mupasiteri yamuciriye urubanza kandi iyo ari inshingano y’Imana, muri make na we aba yigize Imana ashaka kumuhitiramo icyo gukora, kandi nk’uko Bulldog abivuga, ngo mu gihe umuntu akunda Imana nta mpamvu yo kuba undi muntu yamubwira uburyo yayikoreramo.
Yagize ati: “Urumva ko yahise aba umucamanza ako kanya. Yigize Imana atangira kuncira urubanza. Ubutumwa yabwumvise ko ari bwiza, ariko aratangira ngo injyana? Yari ashaka ko nkora ibintu mu buryo ashaka, mu njyana ashaka. Yashakaga ko njya ndirimba mu njyana ya runaka na runaka nk’uko na runaka abikora.”
Yavuze ko nta muntu ukwiriye gukora nk’ibyo undi akora mu gukorera Imana ati: “Ariko na we si ko ameze, uko runaka abayeho si ko we abayeho mu buzima bwe busanzwe. Nta muntu uza ngo amubwire ibyo agomba gukora, ibyo agomba kurya.
Tugenekereje twasanga atarya nk’uko Yesu yaryaga, yambara kositime kandi Yesu yarambaraga ikanzu. Nange ngiye kumucira urubanza namubonaho byinshi, rero buri wese age amenya ibye, kuko umunsi nugera tuzahagarara imbere y’Uwiteka atuburanye.”
Byamugizeho ingaruka zitari nziza. “Nacitse intege, mpita mbona ari ibisambo, ari ababeshyi kuruta uko baba ari abihaye Imana cyangwa bigisha iyobokamana, kuko mu by’ukuri abo babivuga, tuvuge niba bahagarariye urusengero runaka, ariko akaba ari umukire ufite abo akoresha, we arara mu nzu, ba bakozi be barimo n’Abakristo bo mu itorero rye abasiga hanze, ku buryo bahura n’impyisi. Bose rero ntiwabura uko ubacira urubanza.
Bamena ibyo kurya, bajya kumena ibishingwe abana bakabitoraguramo bya biryo abakire bareba, kandi ari pasiteri. Umuntu akaba avuye mu rusengero, yari yicaye imbere, yatanze amaturo, ariko yagera mu rugo agasanga umukozi yamennye idongo, akamuhana. Ntiyiyumvisha ko habaho n’impanuka, ikaba yamucika, ariko yagera mu rusengero akigira umwere.”
Ibi byose ni ibyo yavuze agaragaza ko nta muntu ukwiriye gucira undi urubanza ku bijyanye n’uburyo akoresha akorera Imana. Afite indirimbo yakoze agamije kwamamaza ubutumwa bwiza, ashaka kuramya no guhimbaza Imana, urugero nk’iyo yakoranye na Comfort People Ministries yitwa Inzara yasohotse mu wa 2022 n’izindi zasohotse kuri iyo album.
Umupasiteri yaciye intege Bulldog ubwo yari atangiye kuririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza.