Umuyobozi w’abahakanamana yibasiye ubukristo, akavuga ko ari ryo ’idini ryonyine ridashobora gukurikiza amategeko.’
“Biragaragara ko bafite intego. Hariho ubwami bw’umwijima n’ubwami bw’umucyo, kandi bakorera ubwami bw’umwijima".
Ibi byavuzwe na Brent Farley washinze Jesus Saves Signs, igamije kwamamaza Ubutumwa bwiza hakoreshejwe ibimenyetso (ibyapa) byashyizwe ku mapoto y’amashanyaraza ku mihanda n’ahandi hose mu Majyepfo ya California.
Farley ntaterwa ubwoba n’uburyo abona imbaraga z’itsinda ry’abantu batemera Imana bamaraniye kugira ngo bakureho ibimenyetso bye, ari nako bakangurira abaturage gutanga ibirego mu kurwanya abamanika ibi byapa.
Ku wa Kane, Farley yatangarije The Christian Post mu nkuru yanditswe na Ian M Giatti, ko hashojwe intambara ku izina rya Yesu. Ati: "Hariho intambara nyayo iri hafi, hariho intambara nyayo ku Ijambo ry’Imana, kandi biragaragara, niyo urebye mu bihe bya Bibiliya, ibi byarabaga."
Kuri Farley, iyo ntambara irimo guterwa na Atheists United ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Los Angeles, akaba ari umuryango udaharanira inyungu, ugamije guteza imbere “gutandukanya Guverinoma n’idini,” nk’uko urubuga rwabo rubitangaza.
Ateist United iyobowe n’umuyobozi mukuru akaba n’umurwanashyaka Evan Clark. Iri inyuma y’itsinda ry’abakorerabushake ryiswe “Ateist Street Pirates,” intego yabo ni iyo “gukuraho ibyapa by’idini bya gikristo” mu baturage bakikije Californiya y’Amajyepfo no mu yindi mijyi yo muri Amerika.
Farley ati: "Niba hari izina rya Muhamadi cyangwa izina ryanjye cyangwa izina ry’undi muntu kuri ibyo bimenyetso, byakarwanijwe. Ariko inzira yonyine igana ku Mana, ni inzira y’agakiza, hariho intambara, hariho igitero ku izina ryayo, kandi ni bibi cyane."
Abajijwe niba ibimenyetso bye byashyizwe ku muhanda ku bushake mu buryo butemewe n’amategeko, Farley yavuze ko mu gihe yumva ko abaturage bamwe “bazababazwa” n’izina rya Yesu, imbaraga zatewe ahanini n’itsinda ry’abavugabutumwa b’imbaraga z’umwuka mubi.
Yabisobanuye agira ati: “Ibimenyetso byo ni ukwamamaza izina rya Yesu nta kibi kiba kigamijwe, ni kugira ngo ibyaha byabo bikurweho kugira ngo bashobore kugirana umubano n’Umuremyi wacu.”
Farley - wahoze ari umuhakanamana yavuze ko “yatangajwe n’uko izina ry’Umwami n’agakiza bidashyirwa ahantu hose” igihe yizera mu myaka 13 ishize - yerekanye ibyo avuga ko ari umuhengeri w’ubujura bw’ibyapa by’abakiriya be.
Ati: "Igihe cyose numva abantu bagura ibyapa, byanditsweho ko Yesu akiza, babimanika bigahita bimanurwa, ibyo ni nk’ubujura ku bakiriya be".
Ati: “Byageze aho abantu badashobora no kugira izina rya Yesu mu gikari cyabo batiriwe byibwa, bagomba kubishyira hejuru ku nkingi kugira ngo bitagera ku banyamahanga.”
Ati: "Niba bakoreraga ubwami bw’umucyo, kandi byari ikibazo cy’imyanda babona, bari gutoragura imyanda, hazaba imifuka y’imyanda mu modoka yabo, ntabwo byagakwiye kuba ikibazo cy’ibyapa by’agakiza".
Nk’uko Clark abitangaza ngo Ateist United ikora isuku inshuro ebyiri mu kwezi kandi ibyo bikaba bimaze imyaka igera kuri makumyabiri bikorwa.
Ku bijyanye n’impamvu Ateist Street Pirates igaragaza mu kurwanya ibyapa bya gikirisitu gusa, Clark yavuze ko "batigeze bibasira idini rimwe", kandi ko batazigera bibasira idini rimwe "kandi avuga ko abakirisitu ari ryo dini ryonyine" ridashobora gukurikiza amategeko ya rubanda. "
Clark yabwiye CP akoresheje imeri ati: "Ntabwo twigeze twibasira idini rimwe. Turi gutandukanya gahunda ya Guverinoma n’amadini kandi twakuraho ikimenyetso cy’Abahindu, Abayahudi, Ababuda, Abayisilamu, Satani, cyangwa abahakanamana nk’uko ikimenyetso icyo ari cyo cyose cya gikristo.
Naho Farley we, nta gahunda afite yo guhagarika gushyira izina rya Yesu mu ruhame. Ati: "Iyo nsohotse gushyiraho ibimenyetso, namaze kwemera urupfu. Noneho, nta kintu na kimwe kinteye ubwoba. Ntabwo nzagira ubwoba, nzajyana n’ingaruka izo ari zo zose, zaba abapolisi, cyangwa iz’abashyigikiye ubutinganyi],".
Ati: “Yakijije ubuzima bwanjye, nzabaho iteka,...Ndashaka gusiga ingabo z’abantu kugira ngo mbwire Amerika ubutumwa bwiza. ”
Bari kumanura ibyapa byose bya Gikriso, ibifatwa n’abakristo nk’igitero ku izina rya Kristo