× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Izabayo Solange akeneye ubufasha bwawe akabona insimburangingo y’ukuguru

Category: Health  »  July 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Izabayo Solange akeneye ubufasha bwawe akabona insimburangingo y'ukuguru

Inkuru twabagejejeho ubushize yavugaga ku burwayi butari bwagasobanutse bw’umwana wivurije mu bitaro binyuranye nk’ibya Gihundwe ndetse na Rubavu bikananirana. Uwo mwana yaje koherezwa i Butaro naho birangira atakaje urugingo rw’akaguru.

Umunyamakuru wa Paradise.rw akimenya uburwayi bwa Izabayo Solange, yakomeje kumubaza aho arwariye mu bitaro by’abarwayi ba kanseri i Butaro.

Solange aragira ati "Nibyo navuye mu bitaro bya Rubavu banyohereje mu bya Butaro aho bambwiye ko bagomba kunca akaguru namaze kubyakira".

Mu gihe yari amaze gutakaza urugingo, Izabayo Solange yahamagaye umunyamakuru wacu kuri telefine agira ati "Muraho neza ndi Solange urwariye i Butaro bamaze guca ka kaguru Imana yarahabaye, ndi hafi gutaha nkajya mu rugo, nariyakiriye ndashimira itangazamakuru ryanyu kuko mwantabarije igihe nari mu bitaro bya Rubavu".

Nyuma yo kugera mu rugo iwabo mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gihombo, Akagari Jarama, Umudugudu wa Buhunde, twaravuganye agira ati: "Ndaho ndi mu rugo ubu ngendera ku mbago".

"Ni ubuzima butoroshye kuba nta mikoro iwacu dufite kuzabona insimbura ngingo, Doctor yambwiye ko bisaba byibuze ibihumbi magana atanu (500,000) udafite ubwishingizi ariko ubufite byakoroha.

None ndasaba abafite ubumuntu kumba hafi nkabona iyo nsimburangingo Imana yazabaha imigisha yayo"

Ubuvugizi Paradise.rw ikorera uyu Solange ni 10% y’asabwa byibuze ibihumbi 50 Frw byamufasha kubona insimbura ngingo akeneye. Uwamufasha yakoresha nimero ya Telefine ye iri muri MOMO: 0786769299

Hakenewe ubufasha bwawe uyu mwana akabona insimburangingo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.