× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iyo umuntu ari mu Mwuka agomba gukoresha n’ubwenge - Bishop Zaburoni wa Nazarene Church yavuze ku misirimbire yarikoroje

Category: Ministry  »  October 2022 »  Editor

Iyo umuntu ari mu Mwuka agomba gukoresha n'ubwenge - Bishop Zaburoni wa Nazarene Church yavuze ku misirimbire yarikoroje

Nyuma y’uko muri iki gihe heze gusirimbira Imana mu buryo budasanzwe aho bamwe banakoreramo ibisa nka siporo, twegereye Bishop Zaburoni agira icyo abitubwiraho.

Bishop Habimana Zaburoni, ni Umuvugizi Mukuru wa Nazarene Church mu Rwanda, ari na ho wakwita ku gicumbi h’Igisirimba mu Rwanda bitewe n’uko ari ho habarizwa urubyiruko rusirimbira Imana mu buryo bukomeye kandi budasanzwe.

Bishop Zaburoni yatangarije Paradise Tv uko afata imbyino y’Igisirimba, anagira inama abakibyina mu buryo butanoze bushobora kubaviramo impanuka. Yavuze ko kuri we abantu baba bakwiriye guhimbaza Imana bagashyiramo n’ubwenge kuko Umwuka n’Ubwenge ari ibintu bijyana.

Ati "Mu iteraniro, iyo duteranye, umuntu aramya uko yumva n’uko asabanye n’Imana. Ubundi ntabwo habaho inyigisho zo kuvuga ngo turabyina cyangwa turagira ’dance’, ibyo bikora abaririmbyi b’indirimbo z’amajwi".

Akomeza avuga ko buri wese abyinira Imana uko abyumva, ati "Ariko mu iteraniro, umuntu iyo anezerewe ashobora kurambura ibiganza, undi ashobora kunama. Ni cyo gihe bashyiramo igisirimba, bashyiramo inanga buri wese akabyina uko yumva".

Bishop Habimana Zaburoni yavuze ko muri Nazarene "byemewe ko umuntu aramya Imana mu buryo ubwo ari bwo bwose, icy’ingenzi ni uko ahamanya n’uko arimo aramya Imana".

Ku bashobora guhura n’impanuka mu gusirimba, yabagiriye inama ati "Inama turayibagira kuko iyo umuntu ari mu Mwuka agomba no gukoresha n’ubwenge, kuko ugiye mu Mwuka ukareka ubwenge, urabyica. Iyo ugiye mu bwenge ukareka umwuka, urabyica".

Mu gusoza, aragira ati "Ni ngombwa ko tubabwira ko ibyo bakora byose bagomba kugira umurongo/Discipline kugira ngo hadashobora kuba impanuka. Ndakeka ko kugeza ubu tutarabona iyo mpanuka".

REBA IKIGANIRO NA BISHOP ZABURONI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.