× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iyo Diyama itunganyijwe, ubwiza bwayo bugaragarira ku duce twinshi tuyigize - Papa Francis abwira Congo

Category: Ministry  »  February 2023 »  Editor

Iyo Diyama itunganyijwe, ubwiza bwayo bugaragarira ku duce twinshi tuyigize - Papa Francis abwira Congo

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kuva tariki 31 Mutarama kugeza tariki ya 2 Gashyantare 2023.

Muri uru ruzinduko, Umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi, yasabye igihugu cya Congo kureka kurangwa n’amacakubiri, maze amoko bakayafata nk’ibintu bibahuza aho kubatanya.

Mu Ijambo rya mbere Papa Fransisiko yagejeje ku batuye Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yakomoje ku kibazo cy’amacakubiri akomeje kuzahaza iki gihugu abasaba kwiyunga no kubaka ubumwe n’umubano mwiza kuko ari byo bizatuma ubwinshi bw’amoko ari muri iki gihugu ataba umuvumo ahubwo akababera umugisha.

Yifashishije ishusho ya Diyama, Papa Fransisco ati: "Iyo Diyama itunganyijwe, ubwiza bwayo bugaragarira ku duce twinshi tuyigize iki gihugu na cyo mu bwinshi bw’amoko akigize, ni nka diyama ifite impande nyinshi akaba ari ubukungu bugomba kurindwa, mwirinda kugwa mu irondamoko no gushyamirana hagati y’amoko".

Intambara zihora hagati y’amoko yakunze kurangwa muri iki gihugu, Papa Fransisiko avuga ko mu by’ukuri bidaterwa n’uko iki gihugu gituwe n’amoko menshi yemeza ko biterwa n’uko abagize iki gihugu bahitamo gushoza intambara aho kubana mu mahoro.

Akomeza agira ati "Ikibazo si ubwinshi bw’amoko y’abantu ikibazo ni uburyo abantu bitwara mu kubana hagati yabo, ubushake bwo guhura no kwiyunga kuko aribyo bigena ahazaza heza huje amahoro n’urukundo".

Papa Fransisiko yagaragarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ko abantu ntacyo bashobora kugeraho igihe bimitse uguhangana no gushyamirana.

Papa yakomeje ababwira ko ubutumwa yabazaniye yifuza kubamenyesha ko Imana yifuza ko abantu babana mu mahoro kandi bakakirana nk’abana b’umubyeyi umwe bagafatanya gutegura ejo hazaza bakazabana mu mahoro y’ubuzima bw’iteka.

Yabibukije umugani wo muri Kongo ugira uti "Bintu Bantu". Ni ukuvuga ngo ibintu ni abantu. Ashimangira ko ubukungu bw’ukuri ari abantu n’umubano mwiza n’abandi.

Papa Fransisiko wavuze ko yajyanywe no gutanga umusanzu we mu rugamba rwo kugarura amahoro muri Congo, yasabye abatuye Kongo guhindura imyumvire n’icyerekezo bakemera kubana no kwiyunga kuko ari byo bizabaha amahoro arambye.

Yagize ati "Ndabasaba guhindura imitekerereze n’imikorere yanyu mugatinyuka gufata icyerekezo gishya mu butwari no gukorera hamwe kuko amateka mabi y’igihugu cyanyu abibasaba.

Ubu butumwa Papa yabugejeje ku bayobozi n’abatuye Congo nyuma y’ijambo Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwakira Papa wagarutse ku ntambara zikomeje kuyogoza iki gihugu, intambara avuga ko ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikirwa n’ibihugu bituranye na Kongo.

Papa Francis hamwe na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo

Src: Inkuru ya Ernestine Musanabera - Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.