× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iki ni ikinegu nshyize ku mubyeyi wambyaye akanta nta burere ampaye - Aloys HABI mu gisigo yise ’Ikinegu’

Category: Entertainment  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Iki ni ikinegu nshyize ku mubyeyi wambyaye akanta nta burere ampaye - Aloys HABI mu gisigo yise 'Ikinegu'

Sinzi niba ari rya jambo ryanditse muri Matayo 13:12 rigira riti ’kuko ufite wese azahabwa kandi akarushirizwaho, ariko udafite wese azakwa n’icyo yari afite’, Mwibaze!. Umuhanzi, umusizi akaba n’umunyamakuru.

Uwo mvuga ni impano Imana yihereye u Rwanda, uyu munsi ndamwita umusizi kuko nazinduwe n’igisigo cyuje imikarago n’imigemo yuje urwunyunyu.

Ndavuga umusizi wasizwe "Aloys Habi" uherutse gushyira hanze igisigo yise "Ikinegu" kigamije gukebura ababyeyi bambaye umwenda wuzuye icyasha bitewe no gutererana abo bibarutse bakisanga bahindutse ba maguru y’urubabara rwa rubaburabirenge bigize rubebe bitewe no gutereranwa n’ababibarutse.

Iki gisigo kizagaruka mu bisigo byiza byaranze umwaka bitewe n’impanuro zirimo,isubirajwi ndetse n’ubuhanga bw’umusizi nyir’izina.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Aloys Habi yagize ati: "Mbere na Mbere ndashima Imana ndetse n’abantu ku bwo kunshyigikira cyane. Ibyo nagezeho byose mbikesha Rurema yatoranyije abo kunkomeza amaboko nk’uko Aroni yakomezaga amaboko ya Mose kugira ngo ataruha kandi urugamba rugeze mu mahina".

Yagize ati: "Imvo n’imvano y’iki gisigo, ni umusangiro wa buri mwaka ngirana n’abantu bababaye biganjemo abana bo mu muhanda bamwe bakunze kwitwa Mayibobo.

Nagerageje kuganira nabo muri uwo musangiro, negera umwe ku wundi mubaza icyamuteye kuba muri ubwo buzima, gusa benshi bakomeje gushyira mu majwi ababyeyi b’abapapa babataye mu gihe cyo kudatabwa, inzara yabarembya bagahitamo kwigira ba rubebe mu muhanda".

Ubwo twamubazaga niba Papa we ataramutaye nk’uko byumvikana mu gisigo yasubije ati: "Oya we!!!!" Papa ni umwe mu mfura zagumije akabando, ahubwo nashakaga kwifatanya no kwisanisha n’aba bana, ndetse no kubatabariza kuko babayeho nabi cyane. Ikindi, birumvikana nashakaga guhanura ababyeyi ngo bite ku bana babo".

Aloys Habi wamenyekanye nk’umuhanzi ufite igikundiro ndetse akaba ari muri mbarwa bafite indirimbo imaze kurebwa n’abarenze abantu miriyoni mu Rwanda. Iyi akaba ari indirimbo yise "Mbitse Inyandiko."

Uyu musizi yakomeje abwira Paradise.rw ati: "Ubusizi nabutangiye cyera nkiri umwana niga mu mashuri abanza".

Aloys Habi akaba ateganya gutaramira mu gihugu cy’u Burundi aho ateganya gukorera ibitaramo bitatu.

Aloys Habi yinjiye mu busizi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Muraho neza ntago bikwiriye ko Umubyeyi yirengagiza Ubuzima bwabana bamukomokaho rwose birababaje Kandi Urakoze kugira Inama Ababyeyi twese hamwe dusigasire uburere bwabana tubereke urukundo nimpanuro za kibyeyi.

Cyanditswe na: Bizi Gilbert   »   Kuwa 23/04/2023 12:26