× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ivugurura mu mikorere y’amadini rirakomeje: Hasobanuwe impamvu RGB yinjiye mu kibazo cyari cyaramunze ADEPR

Category: Ministry  »  November 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Ivugurura mu mikorere y'amadini rirakomeje: Hasobanuwe impamvu RGB yinjiye mu kibazo cyari cyaramunze ADEPR

ADEPR imaze gushinga imizi mu Rwanda kuko abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 800 b’abanyarwanda, ni ho basengera.

Muri iri torero hajemo ibibazo bikomeye bikekwa ko biterwa n’ubushobozi buke bw’abapasiteri batize amashuri ahagije. 75% byabo barangije amashuri abanza gusa. Ikindi cyabiteraga ni iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo abakozi bafatwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya mbere y’Ugushyingo, umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere RGB Dr Usta Kayitesi, yabitangaje ubwo yagezaga ku Nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko raporo ku bikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 na gahunda iteganijwe mu mwaka 2023/2024

Dr Kayitesi yagaragaje ko hari ibibazo by’amategeko yari yubatse nabi n’uko bacungaga abakozi babo. Ibi biri mu byakururaga ibibazo mu itorero bituma RGB yo ubwayo ibyiyinjiriramo.

Ibyo byose byari mu bigomba kuvugururwa. Byatumye mu mwaka wa 2020 ishyiraho komite igomba kuyobora inzibacyuho, ihabwa inshingano zo gutangira amavugurura aganisha ku iyubahirizwa ry’amategeko.

Mu mwaka wa 2021 ni bwo manda y’inzibacyuho yarangiye, hashyirwaho komite nyobozi ifite umukoro wo gukurikiza amategeko muri ADEPR ivuguruye.

Dr Kayitesi yavuze ko basanze muri ADEPR abayobozi babo, bakorera urwego rumwe, bari mu duce dutandukanye, usanga umwe ahembwa inshuro eshanu cyangwa esheshatu zitandukanye.

Yatanze urugero avuga ati “Niba bose ari abapasiteri b’itorero, uri I Rusizi agahembwa cyangwa rimwe ntanahembwe kuko harimo n’abatarahembwaga kuko bavugaga ko umuntu ahembwa ari uko bishoboka, ari nta kindi akora ari umushumba.

Hano i Kigali hakaba hari undi mukozi ukora mu rundi rwego witwa umukorerabushake ariko ari na pasiteri wasengewe. Ashobora kuba ari umudepite ariko ari na pasiteri wasengewe, hariya imbere muri ADEPR bakamushyirira amafaranga kuri konti ajya kuri konti y’umupasiteri wasengewe."

Dr Kayitesi yavuze ko bategetse ko ADEPR igira imbonerahamwe y’imirimo kandi abantu bakora imirimo imwe bagahembwa kimwe. Avuga ko nyuma yo gusanga hari ibi bibazo by’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko, nyuma y’amavugurura byatangiye gukemuka.

Nk’uko yabivuze, itorero rya ADEPR riracyafite urugendo rurerure rwo kuvugurura imikorere cyane cyane mu byo kwiga. Ibi ntibizagira ingaruka ku basengera muri iri torero kuko buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kwifatanya n’idini cyangwa itorero ashaka.

Dr Kayitesi yongeyeho ati “Abagiye buriya barenga igihumbi n’amashuri abanza ntibari barayarangije kandi bari bafite inshingano zo kuyobora abanyarwanda 300-400 buri munsi, buri cyumweru, ugasanga n’ubwo bushobozi busabwa ntabwo bafite.”

RGB yavuze ko wasanga muri ADEPR hari abakozi bafite ubwishingizi bwa RSSB nyamara hari n’abandi badafite na mituwere, ariko kuri ubu abakozi bayo 4000 bahawe ubwishingizi n’imiryango yabo.

Mu igenzura ryakozwe na RGB ku miryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere ryagaragaje ko mu bijyanye n’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko bari ku ijanisha rya 65.7%, mu gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano bari 61.5%, mu icungamutungo n’imicungire y’abakozi bari 31.5% mu gihe ku ngingo y’ubufatanye n’izindi nzego bari 71.7%.

Dr Kayitesi yavuze ko kandi amavugurura ari gukorwa muri ADEPR azagera no mu yandi madini n’amatorero. Avuga ko muri iyi minsi hari indi miryango itatu ishingiye ku myemerere yafashijwe gufata ibyemezo bishingiye ku bibazo by’imiyoborere.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.