God’s Power Band Goma iraba isesekaye i Kigali muri iyi weekend ya Noheri.
Mu bihe bitandukanye iri tsinda ryifuje gukorera ibihangano byabo (Videos) mu Rwanda i Kigali. Ni mu rwego rwo kwaguka no gushaka kumenyekanisha ibihangano byabo.
Biteganyijwe ko bagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu kuwa 23/12/2022, bagahita bakirwa kuri stage ya Soul Healing Church - Paruwasi y’ i Remera kwa Prophet Claude Nahimana.
Kuwa Gatandatu bazirirwa mu mirimo itandukanye ifitanye isano n’akazi kabo mu gihe ku mugoroba bazitabira Xmass Dinner muri Christ Kingdom Embassy Kimironko kwa Pastor Tom Gakumba. Ku cyumweru bazakora muri Soul Healing Church na Zeraphat Holly Church.
Bazakomeza gufata amashusho kuwa Mbere ari nawo munsi bazasoreza urugendo rwabo maze bagasubira muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo kuwa Kabiri mu gitondo.
God’s Power Band imaze igihe gito isohoye indirimbo "Nafsi yangu yakutamani", ikaba iteganya gukora izindi ndirimbo nyinshi muri uru rugendo bazagirira i Kigali.
God’s Powe Band irasesekara i Kigali ku mugoroba w’uyu wa Gatanu