× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese iyi Isirayeli iri mu ntambara z’urudaca ni yo Imana yitiriye Yakobo?

Category: Bible  »  May 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ese iyi Isirayeli iri mu ntambara z'urudaca ni yo Imana yitiriye Yakobo?

Ugendeye kuri Bibiliya, igihugu cyitwa Isirayeli kimaze imyaka myinshi kibayeho, ariko ugendeye ku izina Isirayeli ry’igihugu kiri mu ntambara kuri ubu, kiri mu bihugu bimaze igihe gito ku isi. Ese Isirayeli y’ubu n’iya kera ni igihugu kimwe? Ese koko ni bo bwoko bw’Imana?

Isirayeli iherereye mu Burasirazuba bwo hagati. Abaturage baho b’Abayahudi bigeze gutatanira mu bihugu by’isi bitandukanye, ubutaka bwabo buturwaho n’abandi bantu. Nyuma y’igihe bongeye kuhagaruka, ariko abantu bamwe na bamwe bibaza niba koko baragarutse aho bahoze.

Bivugwa ko iyi Isirayeli na Palesitine ari igihugu kimwe, uretse ko cyigabanyijemo kabiri ubwo Abayahudi bavaga ishyanga bakagaruka ku butaka bwabo bwari bwarigaruriwe n’Abarabu bo mu bihugu bihakikije, ari bo bagize igihugu cyitwa Palesitine.

Bagabanye ubwo butaka n’Abarabu bari bahatuye, basigarana agace gato gakubiyemo amateka ya kera avugwa muri Bibiliya, nka Yerusalemu n’ibindi. Ni yo mpamvu bivugwa ko Yesu yavukiye muri Palesitine y’ubu aho kuba Isirayeli y’ubu, nyamara avuka hitwaga muri Isirayeli.

Isirayeli nk’igihugu gifatanye na Palesitine, ihana imbibi na Libani mu majyaruguru y’uburasirazuba, Siriya mu burasirazuba, mu majyepfo y’uburasirazuba hari Yorodani, Misiri mu majyepfo y’iburengerazuba, mu majyaruguru hakaba inyanja ya Mediterane.

Igiheburayo ni ururimi ruvugwa n’abantu benshi, hakiyongeraho Icyarabu. 73% bahatuye ni Abayahudi, 21% bakaba Abarabu, 6% bakaba abaturutse ahandi. Aba bayahudi baracyaziririza Isabato nk’uko byari biri mu mategeko ya Mose, ku buryo kuri uyu munsi biba bisa n’aho igihugu gihorana konji buri wa Gatandatu.

Hari abantu bemeza ko iyi Isirayeli ari yo ivugwa muri Bibiliya, ndetse n’abaturage baho bakitwa ubwoko bw’Imana, icyakora si uko bimeze ku bijyane no kuvuga ko abaho ari bo bwoko bw’Imana, kuko ubu abizera bose babaye Isirayeli y’Imana nubwo baba batuye mu bindi bihugu. Abagalatiya 3:28.

Kuri ubu, kwemeza ko ubutaka bwa Isirayeli y’ubu ari bwo bwa kera buvugwa muri Bibiliya wongeyeho Palesitine ntiwaba ubeshye, ariko waba ubeshye uvuze ko Abayahudi cyangwa Isirayeli y’ubu ari bo bwoko bw’Imana.

Abenshi bavuga ko Abayahudi bacyumva ko ari bo bwoko bw’Imana gusa, bityo ibyo bakoze byose bakumva byemewe, harimo gutera amahanga abakikije nk’uko n’aba kera bavugwa muri Bibiliya babigenzaga.

Ikindi kibavugwaho ni uko bagitegereje Mesiya wasezeranyijwe, kuko kugeza n’ubu ntibemera ko Yesu Kristo ari we Mesiya. Ibi birushaho kumvikana neza, kuko Idini ya Kiyahudi yihariye 73% by’abaturage batemera ko Yesu ari Mesiya.

Abakristo babarirwa muri 1.9 gusa ku ijana, bakaba ari bo bemera ko Isirayeli y’ubu itakiri umwihariko w’Imana, ahubwo ko ukora ugushaka kwayo ari we Mwisirayeli wa nyawe imbere yayo.

Iyo Imana ivuze Isirayeli ntiba yerekeza ku butaka, iba yerekeza ku bayumvira, keretse kera igitegereje ko Yesu ahavukira.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.