× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yari muntu ki? Byinshi ku mugore wa Loti wasuzuguye itegeko ry’Imana

Category: Bible  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Yari muntu ki? Byinshi ku mugore wa Loti wasuzuguye itegeko ry'Imana

Bibiliya ntivuga izina rye. Ariko itubwira ko umugore wa Loti yari afite abakobwa babiri kandi ko bari batuye mu mujyi wa Sodomu.—Intangiriro 19:1, 15

Inkuru ye itwereka akaga gaterwa no gukunda ubutunzi kugeza ubwo dusuzuguye Imana.

Yesu yagaragaje ko ibyamubayeho bigomba kutubera umuburo, igihe yavugaga ati: “Mwibuke umugore wa Loti.”—Luka 17:32.

Yasuzuguye itegeko ry’Imana. Imana yari yariyemeje kurimbura Sodomu n’imijyi yari ihakikije kubera ko hari ubusambanyi bw’akahebwe.

Imana yakundaga Loti kuko yari umukiranutsi, ni yo mpamvu yohereje abamarayika babiri kugira ngo bamukure muri uwo mugi we n’umuryango we.—Intangiriro 18:20; 19:1, 12, 13.

Abamarayika babwiye Loti n’umuryango we kuva muri uwo mujyi, kandi ko batagombaga kureba inyuma kuko byari gutuma bapfa (Intangiriro 19:17). Umugore wa Loti ‘yarebye inyuma, maze ahinduka inkingi y’umunyu.’—Intangiriro 19:26

Benshi barangajwe ni ibyo basize inyuma ariko Mukaloti ni urugero rwiza ku mukiranutsi wese ndetse akubaha umubiro w’lmana kuko iyo lmana ivuze irasohoza si inyabinyoma.

Iby’isi ntibikwiye kudutwara igihe kuko turacumbitse dufite gakondo twateguriwe aho Yesu yabwiye abigishwa ko batagomba guhagarika umutima kuko mu rugo kwa Data hari yo amazu mrnshi meza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.