Kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “Itangiriro ryawe ni Imana, iherezo ryawe ni Imana”, mu nyigisho yagarutse ku Isoko y’ubuzima ari yo cyerekezo cy’umuntu
Mu buzima bwa muntu, hari ukuri gukomeye abantu bakunze kwibagirwa: ko ibyo bafite byose bifite aho byaturutse, kandi ko bifite n’aho bizasubira.
Uko umuntu agenda agera ku ntsinzi, akagira ubwenge, imbaraga n’ibyo yagezeho, hari aho aba ashobora gutangira kwibona nk’isoko y’ibyo byose. Nyamara inyigisho zishingiye ku Byanditswe Byera zigaragaza ko Imana ari yo soko ya byose, intangiriro n’iherezo.
Ibi bigaragarira neza mu buhamya bwa Yobu, umwe mu bantu bagaragaje ukwihangana n’ukwemera kudacogora nubwo yahuye n’ibigeragezo bikomeye. Mu gitabo cya Yobu handitswe ngo:
“Maze Yobu aherako arahaguruka ashishimura umwitero we, arimoza yikubita hasi arasenga ati ‘Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y’isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe.’” (Yobu 1:20-21)
Aya magambo agaragaza ukuri kudashidikanywaho: nta kintu na kimwe umuntu azana mu isi. Nta bwenge, nta mbaraga, nta migambi cyangwa ibikoresho. Ndetse n’ubushobozi bwo gukora, bwo gutekereza no kwiyitaho, byose umuntu abisanga mu buzima akabihabwa n’Imana.
Pastor Christian Gisanura avuga ko kwambara ubusa, nk’uko Yobu abivuga, atari ukwambara ubusa ku myenda gusa, ahubwo ko ari no kuba umuntu aza mu isi nta bumenyi cyangwa ubushobozi afite. Umwana avuka atazi kwicara, kugenda cyangwa kuvuga; byose abyigira mu buzima. Ibi byose byerekana ko Imana ari yo soko y’ubwenge n’imbaraga umuntu agira.
Ikibazo gikomeye gitangira iyo umuntu yikuye kuri iyo soko. Iyo yibwira ko ari we soko, atangira kubaho nk’uwiyoboye, agatangira gukama mu buryo bw’umwuka no mu buzima rusange. Nyamara Imana ni isoko idakama, ihora itanga, ititaye ku kuba umuntu ayigarukira cyangwa atayigarukira.
Imana ikomeza kwita ku muntu kuva akiri muto kugeza akuze, ndetse no mu bihe bikomeye. Iha umuntu amahoro, umunezero n’ibyo akeneye byose, nubwo hari igihe umuntu ayirengagiza. Ni yo mpamvu umuntu akwiye kuyegera no kuyubaha, kuko ari yo soko y’ubuzima bwe bwose.
Nubwo hari abavuga Imana bagamije inyungu zabo bwite cyangwa bagakora ibinyuranye n’icyo bayivugaho, ibyo ntibikwiye guca intege uwifuza kuyegera. Na Satani ubwe yigeze gukoresha amagambo yo mu Byanditswe mu gihe yageragezaga Yesu amubwira ibyanditswemo, kandi ntiyabikoze agamije icyiza.
Ariko ibyo ntibihindura ukuri kw’Imana. Umuntu akwiriye kureba ku isoko ubwayo, atitaye ku myitwarire y’abayivuga nabi.
Yesu Kristo na we yagaragaje ko Imana ari yo igomba kuba ku isonga mu buzima bwa muntu. Mu butumwa bwe, yaravuze ati: “Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.” (Mariko 12:29-30)
Yakomeje ashimangira akamaro ko gukunda abandi, agira ati: “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.” (Mariko 12:31)
Ibi byerekana ko Imana igomba kuba ku mwanya wa mbere mu buzima bw’umuntu, kuko ari yo Mwami wenyine. Ikintu cyose gifata umutima, imbaraga n’ubwenge bw’umuntu kiba ari cyo kiri kumutegeka, kandi ubwo kiba cyafashe umwanya w’Imana, kikayisimbura.
Ubuzima bwose bufite iherezo. Ibyo umuntu akurikirana byose, umutungo, icyubahiro, ibikorwa, bishobora kumara igihe runaka, ariko bigera aho bikarangira. Ni yo mpamvu umuntu akwiriye kwitondera ibyo aha umwanya we, akibaza niba bitamubuza kugirana umubano n’Imana.
Mu gusoza ubutumwa bwe busobanutse, Pastor Christian Gisanura yashimangiye ko itangiriro ry’umuntu ari Imana, kandi ko iherezo rye na ryo ari yo. Ibyo afite byose biva kuri yo, kandi ni na yo igomba kuyobora ubuzima bwe. Kumva no kwemera iri jambo ni intambwe igana ku buzima bufite icyerekezo, bushingiye ku soko idakama ari yo Mana.