× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Itangazo rireba buri muntu wese ugihumeka - Ev. LeleDesire Ndamage

Category: Ministry  »  January 2023 »  Editor

Itangazo rireba buri muntu wese ugihumeka - Ev. LeleDesire Ndamage

Hashobora kuzaba ari mu gitondo cya kare, ku gasusuruko, ku manywa y’ihangu, nimugoroba izuba rirenze, nijoro, ahari se igicuku kizaba kinishye cyangwa se inkoko zizaba zatangiye kubika.

Ntawamenya neza ariko umunsi umwe tuzava mu isi, umwuka uzadushiramo usubire ku uwawuduhaye. Icyo gihe imirimo n’imigambi yacu yose izarangira uwo mwanya!!!

Noneho, telephone zizatangira gucicikana ngo runaka arapfuye, ku mbuga nkoranyambaga amafoto yawe y’ibihe bitandukanye akoreshwe aherekejwe n’amagambo y’agahinda, ntabwo abantu bazaba babyumva, bazakomeza kubazanya niba ari byo koko, benshi bazabyemera ari uko bakubonye aho uryamye wabaye umurambo, uwo mwanya ibyawe bizaba byarangiye.

Benshi bazarira, benshi bazavuga ngo runaka uradusize, nyamara ntuzabasha kubasubiza, bazaboroga ariko ntuzabyuka aho uri ngo ubahoze kuko uzaba werekeje iwabo wa twese, mu bundi buzima butazwi n’undi wese keretse ubugezemo!!

Nuko, ako kanya uzaba usezeye ku isi, icyubahiro cyose wari ufite mu isi, amafaranga yose wari utunze ntacyo bizaba bikikumariye uwo mwanya.

Bazaguherekeza bwa nyuma bakuririmbira, hari n’abazavuga amasengesho ngo baragusabira, ndetse bazanacuranga ariko ntacyo bizaba byakumarira. Eeeeh!!!

Mbega umunsi. Ese uwo munsi ujya utekereza ko uzabaho cyangwa warabyibagiwe? Ibaze! Nyuma yo kugushyingura bamwe bazahita bakwibagirwa nk’aho utigeze kubaho cyangwa guturana nabo, abandi bazamara igihe gito bakikwibuka, yenda bajye baza gusura igituro cyawe, noneho bigeze aho bakwibagirwa rwose, bikomereze ubuzima bwabo. Yoooo!!!

Mbega isi, mbega abantu, mbega urupfu!!! Iyaba umuntu yagarukaga akareba, yakumirwa ni ukuri!!! Imana idufashe kuzirikana aya magambo.

Balamu ati "Icyampa nkazipfira nk’uko abakiranutsi bapfa n’iherezo ryanjye rikazaba nk’irya bo.
Iherezo rya byose riri bugufi, duhirimbane mu isi dutegura n’iby’ubugingo buhoraho, kandi ntidutwarwe n’isi cyane, kuko ibyo byose tuzabisiga, kandi nta na kimwe bazadushyingurana, uretse uko twabanye n’Imana tukiri bazima...

Twese dusabe Imana ngo izaduhe kugira iherezo ryiza ry’abakiranutsi. Sangiza abandi ubu butumwa nabo babizirikane. Nanjye mfashe uyu mwanya wo gusangiz abandi, kandi uwaryanditse, Imana imuhe umugisha. Murakoze.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.