× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 3 uzabona ugeze ku gicaniro cya Soul Healing i Nyamirambo

Category: Ministry  »  October 2022 »  Nelson Mucyo

Ibintu 3 uzabona ugeze ku gicaniro cya Soul Healing i Nyamirambo

Mfite ubuhamya bw’abantu batabarika baboneye ibyiza kuri uyu musozi buri kuwa Kabiri no ku Cyumweru mu materaniro rusange!

Kuwa Kabiri haba hari gahunda idasanzwe aho amahanga yose aba ateraniye ’Live’ kuri Soul Healing Revival Church. Bamwe bahita kwa Prophet Claude abandi bakahita ku karago mu miduha! Kuwa Kabiri ni umunsi wiganza cyane ku masengesho, amashimwe, indirimbo, gusenga no gusabirwa umugisha.

Dore ibintu bitatu bikomeye wasanga muri Soul Healing Revival Church

1. Kuramya no guhimbaza

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza riba ryabukereye. Soul Healers Worship Team ni itsinda ryuzuye kandi rifite abacuranzi beza rizamura indirimbo zihembura Imana. Ku bantu bakunda akanya ko kuramya no guhimbaza Imana mbakumbuje agahe keza wagira uramutse uhageza kare.

2. Ijambo rizima

Ijambo ry’Imana ni umutsima udutungira ubugingo, rirahugura rikigisha rikanatwemeza ibyaha tukihana kugira ngo ubugingo bwacu bukire. Ku munsi wiki gicaniro abitabiriye bigishwa Ijambo hakabaho no guhemburwa.

3. Imana izakuvugaho (Prophecy)

Kuri uyu munsi kandi mu kanya ko kubohoka Imana ikunda kuvuga cyane ku bantu, igakiza abarwaye ikabahora abari baboshe. Umuhanuzi w’Imana Prophet Claude Ndahimana asengera abantu benshi baba bitabiriye, abari online. Ubuhamya ni bwinshi twagiye tubona abantu benshi kuri BTN babyihamiriza ko basubiye mu rugo bakiza babohotse banahembutse

Soul Healing ni itorero riherereye mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo aho bita mu Miduha ku muhanda mugari ujya i Mageragere muri metero nkeya cyane uvuye ku muhanda wa kaburimbo iburyo bwawe.

Prophet Claude Umushumba Mukuru wa Soul Healing

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nukur nkunda Ibyigisho byawe nkumva ndabohotse muringe Kandi Uwiteka akomeze abane nawe numurimo wawe

Cyanditswe na: Niyikiza Emeline  »   Kuwa 16/11/2023 12:57