× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bugesera: Flame of the Holy Spirit Embassy bari mu giterane gikomeye "Miracles and Wonders Conference"

Category: Ministry  »  December 2023 »  Our Reporter

Bugesera: Flame of the Holy Spirit Embassy bari mu giterane gikomeye "Miracles and Wonders Conference"

"Miracles and Wonders Conference" ni igiterane cy’ivugabutumwa kiri kuba ku nshuro yacyo ya kabiri. Iki giterane cy’iminsi 7 cyitezwemo umusaruro urimo gukizwa kw’abantu benshi, kubyuka kw’abaguye no gukira indwara zitandukanye.

Iki giterane cy’Ivugabutumwa "Miracles and Wonders Conference", ni ngarukamwaka, akaba ari ku nshuro ya cyo ya kabiri kibaye. Uyu mwaka gifite umutwe w’amagambo ugira uti "Kugaragara k’Ubwiza bw’Imana mu buryo bufatika" [The Manifestation of God’s tangible Glory].

Cyatangiye tariki 03 Ukuboza 2023, kikaba cyizasozwa ku Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023. Ni igiterane gikmeye kiri kubera ahitwa Karumuna mu Bugesera kuva saa Kumi z’amanywa kugeza saa Mbiri z’umugoroba, kandi kwinjira ni ubuntu. Cyateguwe n’Itorero Flame of the Holy Spirit Embassy ikorera mu Karere ka Bugesera.

Cyatumiwemo abakozi b’Imana bakomeye barimo Apostle Johnson Kemerwa (Uganda), Rev. Dr Princewill Mbonteh (Cameroon), Rev Pastor Josue Kalita (DRC), Pastor Deborah (Rwanda), Pastor Emmanuel Gberekpe (Rwanda), Pastor Etienne Kimararungu (DRC) na Pastor Liberty & Salomon Biganiro.

Hatumiwe kandi abaririmbyi barimo Vie Abondante Ministries (DRC), Healing Worship Team (Rwanda) na Flame Worshipers (Rwanda). Abatagize amahirwe yo kucyitabira, bagikurikira imbonankubone ku muyoboro wa YouTube witwa 7 Flames Revival Tv.

Mu kiganiro na InyaRwanda ducyesha iyi nkuru, Umushumba Mukuru wa Flame of the Holy Spirit Embassy yateguye iki giterane, Pastor Salomon Biganiro, yagarutse ku musaruro biteze muri iki giterane. Yavuze ko biteze "Gukizwa kw’abantu benshi, Gukanguka kw’abakijijwe benshi;

Kubyuka kw’abaguye, bagakomeza Urugendo, Kubohoka kw’abantu Bose umwanzi yaboshye, Gukira kw’indwara ziri mu mibiri y’abizera, Gufungurirwa amarembo no kwinjira mu migisha y’abana b’Imana no Guhaguruka kw’abasaruzi bashya benshi mu bwami bw’Imana".

Pastor Salomon Biganiro aherutse gutangaza inzego enye z’abakozi b’Imana. Uyu mukozi w’Imana yashakanye na Pastor Liberty Muhorakeye, bakaba bafitanye abana bane, abakobwa 2 n’abahungu 2. Mu 2009 ni bwo yatangije Flame of the Holy Spirit Embassy (FHSE) nyuma yo kuva mu mashuri yisumbuye mu 2007. Yaje kuvamo itorero kuwa 28/08/2016.

Amaze imyaka 26 mu murimo w’Imana, aho 3 yabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho 23 ayimaze ari mu Rwanda

1) ABANTU BAKORERA IMANA UKO BASHAKA (Abanyedini)

Aba ni abantu bakorera Imana bafite umwete cyangwa ntibayikorere, babitewe n’uko bo barimo kwiyumva cyangwa ku bushake. Ishyaka ryabo n’ubwitange bwabo ni ibya kamere muntu, ntaho bihuriye no kuyoborwa n’Umwuka wera . Ariko ubarebeye inyuma ntiwabimenya.

Urugero: Abafarisayo, Abasadukayo, abanditsi na Pawulo mu gihe cya Yesu bari mu Makanisa ndetse ari n’abayobozi.

2) ABANTU BAKORERA IMANA BAVANGA IBYO BASHAKA N’IBYO IMANA ISHAKA (Idini n’Umwuka bivanze)

Aba bantu bakorera Imana cyane bafite umwete cyangwa ntibayikorere. Rimwe na rimwe baba biyoboye uko bishakiye, bagakora ibyabo bitavuye ku Mana, ubundi bagakora ibyo Umwuka wera yabategetse.

Urugero: Petero n’abagishwa bagenzi be mbere ya pentekote. Rimwe Yesu yamushimiye ko yayobowe n’Umwuka, ubundi aramubwira ngo “Mva inyuma Satani.”

3) ABANTU BAKORESHWA N’IMANA (Umwuka Wera gusa ni wo uyobora)

Aba ni abakozi b’lmana bakorana umwete cyangwa ntibawukorane, ariko byose bivuye ku kuyoborwa n’Umwuka Wera. Nta na kimwe bakora bibwirije, byose biba bivuye ku Mana .

Urugero ni Pawulo avuga ko atakiriho ari Kristo uriho muri we (Abagalatiya 2: 20).

4) ABANTU BAKORANA N’IMANA (Umwuka wera n’ubumenyi)

Aba ni abakozi b’lmana bakoreshwa n’Umwuka wera kandi bakagira umwete wo guhuza ibyanditswe byera n’ubuzima bwo mu Mwuka barimo. Bamenya neza ibyo barimo ku buryo babyigisha n’abandi. «Kandi ubwo dukorana na yo, turabinginga kugira ngo mudaherwa ubuntu bw’Imana gupfa ubusa,» (2 Abakorinto 6:1)

NDASABA IMANA UYU MUNSI NGO IKUZAMURE KU RUNDI RWEGO RWO GUKORERAMO IMANA MU IZINA RYA YESU.

Pastor Salomon Eric Biganiro ni Umushumba Mukuru wa Flame of the Holy Spirit Embassy

Iki giterane cy’Ivugabutumwa "Miracles and Wonders Conference", ni ngarukamwaka, akaba ari ku nshuro ya cyo ya kabiri kibaye

INJIRA MU GITERANE MIRACLES AND WONDERS CONFERENCE KU MUNSI WACYO WA KANE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.