Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yakoreye igitaramo mu Karere ka Musanze kuri Kaminuza ya INES Ruhengeri, mu rwego rwo gutangiza ibitaramo bizenguruka Igihugu.
Ubwo yari i Musanze kuri uyu wa Gatandatu, yasusurukije abanyeshuri n’abaturage benshi mu rwego rwo gutangiza ibitaramo bye ateganya gukorera mu ntara zitandukanye z’u Rwanda.
Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2026, cyitabirwa n’abantu basaga ibihumbi bine, kikaba cyari kigamije kwakira abanyeshuri bashya no kubaha umwanya wo kuruhuka no kuramya Imana.
Mbere y’uko Mbonyi ajya ku rubyiniro, amakorali y’abanyeshuri n’amatorero atandukanye yo muri kaminuza yaririmbye. Ubwo Mbonyi yageraga ku rubyiniro, yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi bishimye cyane, aririmba indirimbo ze zakunzwe cyane afatanyije n’itsinda rimufasha mu muziki.
Abanyeshuri bitabiriye bavuze ko iki gitaramo cyabaye umwanya wo kwishima, kuruhuka no kwegera Imana, bavuga ko cyabafashije gutangira ubuzima bwa kaminuza bishimye kandi bafite ihumure.
Israel Mbonyi yatumye abanyeshuri ba Kaminuza ya INES Ruhengeri batangirana amasomo icyizere kiva ku Mana