× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yakiranywe urugwiro muri Tanzania aho yitabiriye igitaramo "Wakati wa Mungu"

Category: Artists  »  3 months ago »  Our Reporter

Israel Mbonyi yakiranywe urugwiro muri Tanzania aho yitabiriye igitaramo "Wakati wa Mungu"

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, yakiranywe urugwiro ubwo yageraga muri Tanzania aho yitabiriye igitaramo cyiswe Wakati wa Mungu.

Ni nyuma y’uko Mbonyi yakomeje kugaragarizwa kenshi n’abakunzi b’ibihangano bye batuye icyo gihugu ko bifuza gutaramana nawe, kuri iyi nshuro ubwo yateguzaga ko azajyayo yababwiye ko ibyo basabye byumviswe akaba azataramana na bo vuba.

Mbonyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza amashusho y’uko yakirijwe idarapo ry’igihugu cya Tanzania ubwo yahageraga ku mugoroba w’I tariki 30 Ukwakira 2024.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Mbonyi yishimiye urugwiro yakirijwe abateguza ko bazishimina bagafatanya guhimbaza Imana.

Yagize ati: “Nazanye n’itsinda ryanjye ryose rimfasha, twese turi hano, twese twishimiye cyane kuba turi hano, Imana ibahe umugisha kubera uburyo mwatwakiriyemo twabyishimiye, twakunze iki gihugu, kandi si twe tuzarota twifatanya namwe mu gitaramo cyo guhimbaza Imana.”

Biteganyijwe ko igitaramo cya mbere kizaba tariki ya 2 kikazabera ahitwa Mlimani City mu gihe ikindi cyo kizabera Leaders Club bukeye bwaho.

Muri ibi bitaramo Mbonyi azaririmbana n’abaramyi barimo uwitwa Rehema Simfukwe, Halisi Ministry, Joel Lwanga, n’abandi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.