× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yahaye abafana be umukoro wo kumufasha kuzuza Miliyoni y’abakoze Subscribe

Category: Artists  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi yahaye abafana be umukoro wo kumufasha kuzuza Miliyoni y'abakoze Subscribe

Umuhanzi Israel Mbonyi yahaye umukoro abafana be bamukurikira kuri YouTube wo kuzuza ibihumbi bigera hafi ku ijana ngo miliyoni y’abakoze subscribe (abemeye kumukurikira), abe umuhanzi wa kabiri mu Rwanda uciye ako gahigo.

Kuri uyu wa Kane, ku itariki 8 Gashyantare 2024, yari amaze kuzuza ibihumbi 900 by’abakoze subscribe ku rubuga rwe rwa YouTube, maze mu byishimo byinshi yandika amagambo yakoze cyane cyane Abanyakenya ku mutima agira ati: “Turi mu nzira yacu yo kuzuza miliyoni y’abadukurikira (subscribes), mwarakoze ku bw’ubufasha bwanyu mwese. Imana ihe umugisha buri umwe wese muri mwe.”

Birumvikana ko abo yasabiye umugisha ari abakoze subscribe, niba nawe uri gusoma iyi nkuru warayikoze, uri mu bo gushimirwa no gusabirwa umugisha. Ibi byashimishije Abanyakenya cyane kuko yarengejeho agafoto kagaragaza uko muri kenya bakunze indirimbo ye, aho mu mugi wa Nairobi yabaye iya mbere ikunzwe mu gihe kitari gito.

Iyi ndirimbo, ari na yo yatumye abamukurikira ku mbuga ze zose biyongera mu buryo butangaje, by’umwihariko mu mwaka wa 2023 ari na wo yasohotsemo, ni iyitwa Nina Siri imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 35 z’abayirebye ku rubuga rwa YouTube, mu mezi agera hafi ku munani gusa imaze isohotse.

Ni indirimbo iri mu Giswayile, akaba ari yo mpamvu yakunzwe cyane mu bihugu bigikoresha birimo Kenya na Tanzaniya. Abo muri Kenya bayikunze, na bo ntibahwemye kugaragaza ko bishimira Israel Mbonyi, maze bajyaho bamwereka uko biteguye kumufasha n’ibyo bihumbi ijana bisigaye ngo yuzuze miliyoni byuzure.

Bamwe bagize bati: “Iyi ni yo ndirimbo nkunda cyane hano muri Kenya. Israel Mbonyi, ndagushyigikiye, kandi humura tuzakomeza gusangiza ibihangano byawe.”
 “Malengo ndayikunda cyane Israel Mbonyi, ni indirimbo nziza cyane.”

 “Ni byo, Nina Siri ni yo ndirimbo ya mbere ikunzwe hano i Nairobi, ariko muri Kenya yose! Uyumva ahantu hose harimo mu maduka, mu modoka zitwara abagenzi, … Iyi ndirimbo izahabwe umugisha inshuro zirenga miliyoni.”

Israel Mbonyi aramutse yujuje miliyoni muri iyi minsi mike iri imbere, yaba abaye umuhanzi wa kabiri mu Rwanda uciye aka gahigo nyuma ya Meddy, na we uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ukomeje gutera imbere umunsi ku munsi. Niba utarakora subscribe kuri channel ya Israel Mbonyi, uyu ni wo mwanya ngo nawe ugire uruhare mu gushyigikira umuziki nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana.

Israel Mbonyi ashimira abakunzi be bakoze subscribe

Israel Mbonyi arabura ibihumbi 97 gusa miliyoni y’abakoze subscribe ikuzura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.