× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi ni we muhanzi wa mbere mu Rwanda wujuje Miliyoni y’abamukurikira kuri YouTube ayivanye muri Gospel gusa

Category: Artists  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Israel Mbonyi ni we muhanzi wa mbere mu Rwanda wujuje Miliyoni y'abamukurikira kuri YouTube ayivanye muri Gospel gusa

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yujuje Miliyoni y’abamukurikira, agahigo aciye ari uwa mbere nubwo hari uwavuga ko ari uwa kabiri. Sobanukirwa neza ukuntu ari we wa mbere mu Rwanda.

Mu bigaragara, Israel Mbonyi ni we muhanzi wa kabiri mu Rwanda wujuje miriyoni y’abamukurikira (subscribers) kuri YouTube nyuma ya Ngabo Jobert Medard wamamaye nka Meddy mu ndirimbo z’isi nyuma akaza mu zo kuramya no guhimbaza Imana.

Israel Mbonyi ni uwa mbere muri ubu buryo. Israel Mbonyi ntiyigeze aririmba indirimbo z’isi. Kuva yafungura umuyoboro we wa YouTube yashyizeho indirimbo zo kuramya Imana gusa, kandi agitangira abashyigikira abahanzi cyangwa ba influencers ntibari bakabaye benshi ngo bamufashe kumenyekana.

Channel ye yayifunguye ku wa 16 Gashyantare 2012, indirimbo ya mbere ayishyiraho muri Kanama, ku itariki 27 mu mwaka wa 2014. Ni indirimbo yise Hari Impamvu yatumye amenyekana bidasanzwe.

Yujuje miriyoni ku wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, aba umuhanzi wa mbere wujuje uwo mubare awukuye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa. Indirimbo aheruka gusohora ni iyitwa Sikiliza. Mu kwezi imaze isohotse, imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni eshatu n’ibihumbi ijana.

Iyi ndirimbo igisohoka hari inkuru Paradise yanditse igira iti: “Indirimbo Sikiliza ya Israel Mbonyi iramufasha kuzuza miriyoni y’aba subscribers”. Nubwo utavuga ko ari yo yonyine itumye abarenga ibihumbi 80 bakora subscribe nyuma y’aho isohokeye, ariko yabigizemo uruhare rukomeye, kuko abenshi bahamya badashidikanya ko izaba nini nka Nina Siri na Nitaamini.

Akimara kubona uyu mubare wuzuye, yagiye ku mbuga nkoranyambaga akoresha agira ati: “Muraho muryango wo kuri YouTube, mwarakoze cyane ku bwo kuba miriyoni y’abankurikira. Imana ihe umugisha buri wese muri mwe.” Uku ni ukugenekereza kuko yabivuze mu magambo y’Icyongereza.

Nubwo Meddy ari we waciye aka gahigo mbere mu bahanzi nyarwanda, ariko yabikoze abifashijwemo n’indirimbo z’isi zakunzwe cyane zigatuma anamenyekana. Kuri ubu, aho amariye kuba umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana abamukurikira barushijeho kwiyongera, ariko ntiwahamya ko ari ho yujurije miriyoni.

Israel Mbonyi amaze kugira abafana benshi mu bihugu bikoresha Igiswayile, cyane cyane Kenya kuko indirimbo ari gukora zigakundwa cyane ziri kuba ziri mu Giswayile. Izo ndirimbo ziri mu giswayile zigize kimwe cya gatatu kirenga k’inshuro ibihangano bye byose byarebwe.

Muri miliyoni 175 zirenga, indirimbo ziri mu Giswayile zihariye hafi miriyoni 68, kandi ni eshanu muri videwo 62 ziri kuri channel ye.

Ni we muhanzi wa mbere wujuje miriyoni mu Rwanda ayikuye muri Gospel gusa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.