× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi azahora ashimirwa iteka kuvumbura zahabu ihishe muri Danny Mutabazi

Category: Ministry  »  December 2022 »  Sarah Umutoni

Israel Mbonyi azahora ashimirwa iteka kuvumbura zahabu ihishe muri Danny Mutabazi

Mu gihe habura iminsi 5 gusa muri BK Arena hakabera igitaramo cy’imbaturamugabo cya Israel Mbonyi, kuri ubu abakunzi b’umuziki wa Gospel bari kumwenyura bashimira cyane uyu muramyi ku bw’igikorwa cyiza akoze.

Tariki 25/12/2022 Israel Mbonyi azakora igitaramo cy’amateka yise "Icyambu Live Concert", aho magingo aya ibiciro byo kwinjira byamaze gutangazwa, ariko abantu benshi bakaba bafite amatsiko yo kumenya abandi bahanzi bazafatanya.

Amakuru Paradise.rw ifite avuga ko Israel Mbonyi azafata umwanya uhagije wo gutaramana n’abakunzi be, akaba ariyo mpamvu atatumiye amakorali n’abandi bahanzi ngo abashyire kuri "Poster".

Bivugwa ko Mbonyi ariwe gusa uzaririmba muri iki gitaramo hiyongereyeho ubwo Danny Mutabazi. Gusa iki gitaramo cye kitezwemo udushya twinshi, bivuze ko hari abandi bashobora kuzaririmba mu buryo bwa "Surprise".

Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri ni bwo mu buryo butunguranye Israel Mbonyi yasohoye Poster iriho Danny Mutabazi nk’umuhanzi uzaririmba mu gitaramo cye. Danny Mutabazi afite umukono usobanutse, akaba akunzwe mu ndirimbo zirimo "Calvary" na "Umutangabuhamya".

Ni inkuru yishimiwe na benshi kubera uburyo Mbonyi yazirikanye murumuna we mu muziki akamugenera umwanya wo kuzaririmba mu gitaramo cye, ibintu bikorwa na mbarwa mu muziki.

Kuba Danny Mutabazi agiye kuririmba muri iki gitaramo si impanuka kuko ni umuhanga cyane mu myandikire y’indirimbo ndetse hari n’amakuru avuga ko hari indirimbo igiye gusohoka yandikiye abahanzi bakomeye muri Gospel.

Ni umwe mu bahanzi bacye baririmba umusaraba wa Yesu Kristo. Indirimbo ze zigera ku ndiba y’imitima ya benshi. Mwibuke mu ndirimbo "Calvary", "Amarira y’ibyishimo", "Binkoze ku mutima", "Ibyiringiro" n’izindi.

Mu busesenguzi bwa Paradise.rw, Israel Mbonyi akoze ikintu gikomeye cyo gutumira Danny Mutabazi. Impamvu ni uko hari harambiranye ama posters ahoraho abahanzi bamwe n’amakorali, kandi hari abandi bahanzi b’impano zigaragaza bakunda kwirengagizwa.

Iyo abikora nk’uko abandi bose bamaze imyaka nk’itanu babikora, twari kuba turi kubona yatumiye ba Gaby Kamanzi, Alarm Ministry, Aline Gahongayire, Ben na Chance, James na Daniella, True Promises, Alex Dusabe, Papi Clever na Dorcas, Healing Worship team....ariko yarebye ibuye ry’agaciro [Danny Mutabazi] benshi bakunda kwirengagiza, aramubwira ati ’tugende muri BK Arena’.

Ni gacye abahanzi bakuru batekereza kuri barumuna babo. N’iyo hagize ubikora, usanga abigira ubwiru uwo muhanzi yafashe ukuboko akazamenyekana mu gitaramo nyirizina ari uko ahawe umwanya wo kuririmba. Yego aba yakoze neza kumuzirikana, ariko ntabwo wamuha amanota 100%.

Israel Mbonyi we siko yabikoze ahubwo yahaye icyubahiro cyinshi Danny Mutabazi amushyira no kuri poster ku buryo buri wese uzajya mu gitaramo azaba abizi neza ko Danny Mutabazi ari buririmbe. Ni ikintu Mbonyi azahora ashimirwa iteka kuko ubu impano ya Mutabazi ifunguriwe umuryango igiye kumurika.

Ibi Mbonyi akoze bikwiye kubera urugero rwiza amakorali akomeye n’abahanzi bakuru. Urugero rwa hafi urebye ibitaramo biheruka nk’icya Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Bosco Nshuti, Chorale de Kigali,...ntaho wabona habayeho kuzirikana ababanzi b’abanyempano bataragera ku rwego nk’urw’abo.

Danny Mutabazi wamaze gutangazwa nk’uzaririmba muri iki gitaramo, akaba azakijyamo muri ubu buryo yubashywemo cyane, nta gushidikanya bizageza umuziki we ku rwego rwiza cyane kuko biramwereka ko ashyigikiwe kandi ko hari ubutunzi bukomeye abitse bwavumbuwe n’abarimo Israel Mbonyi.

Hari benshi batumbagiye binyuze muri ubu buryo bwo guca bugufi bagafata ukuboko barumuna babo. Mu gitaramo aheruka gukora, Dominic Ashimwe yamuritse Papi Clever na Bosco Nshuti imbere y’abari mu gitaramo cye kuri New Life Bible church Kicukiro, ababwira ko aba bahanzi ari bo Imana ihagurukije. Byarabaye, ubu ntawabihakana.

Mu gitaramo Aime Uwimana aheruka gukora muri Camp Kigali, nawe yakoze igikorwa nk’iki, ahagurutsa Prosper Nkomezi, amumurikira iteraniro, aribwira ko Imana ihagurukije Nkomezi, abari aho bati ’Amena’ [Bibe bityo].

Ubwo buhanuzi bwe kuri Nkomezi, bwarasohoye, uyu munsi wa none ari kogoga ikirere mu bitaramo bitandukanye atumirwamo. Hari amakuru ko i Burayi na za Canada bamushaka umwaka utaha.

Danny Mutabazi hamwe na Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yavumbuye zahabu iri muri Danny Mutabazi

Danny Mutabazi umuhanzi rukumbi uzaririmba mu gitaramo cya Mbonyi

Gura itike hakiri kare

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.