× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi arayoboye! Top 5 y’ibitaramo byatitije abadayimoni mu mwaka wa 2023

Category: Crusades  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Israel Mbonyi arayoboye! Top 5 y'ibitaramo byatitije abadayimoni mu mwaka wa 2023

Ahwii! Mbega umwaka w’injyanamuntu! Umwaka wa 2023 wabayemo ibitaramo n’ibiterane byinshi, abanyamakuru ba Gospel barakoze karahava, abanditsi ikaramu na wino byabaye iyanga, ubanza abacuruzi bazo batangirana 2024 no kwimukira za Kibagabaga! Gusa kandi ni umugisha bananjye dore ko umukozi ku murimo ariwe wifuzwa.

Ni umwaka wabereye ubuki abafite impano yo kuyobora ibitaramo n’abavangavanga imiziki, ubwo nimbivuga Dj Spin, Dj Shawn, MC Issa Noel, MC Gatabazi, MC Bahizi na MC Tracy barabyumva cyane kuko babonye akazi kenshi ugereranyije n’imyaka yatambutse.

Si aba gusa, ahubwo abafite inyubako ziberamo ibitaramo babaye abagwizanoti. Ubwo kandi abakora akazi ko gukora decolation nka Jacky Flower, abatanga serivisi za Sonorization nka Mucuti wanjye Zebedayo kimwe n’abaririmbyi bafasha abaramyi, bateye umugongo ubushomeri.

Paradise yakusanyije ibitaramo byanditse amateka mu mwaka wa 2023 ndetse rwose byatitije abadayimoni bitewe n’imigendekere yabyo myiza, ubwitabire ntagereranywa, abakiriye agakiza, kuvugwa cyane mu itangazamakuru n’ibindi.

1. Icyambu Live Concert:

Ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Israel Mbonyi. Iki gitaramo cyabaga ku nshuro ya 2 cyanditse amateka aremereye, yaba mu bwitabire, mu kwinjiza amafaranga menshi, kwitabirwa n’ibyamamare ndetse uyu mwaka hakaba harabaye agashya hakaboneka umubare munini w’abakira agakiza.

Iki gitaramo cyabaye kuri noheri ni ukuvuga kuwa 25/12/2023 mu rwego rwo gufasha abakristu kwizihiza byihariye umunsi wa Noheli wizihizwa ku Isi hose buri tariki 25 Ukuboza. Israel Mbonyi yongeye gukora amateka yo kuzuza BK Arena yakira abantu ibihumbi icumi.

Aya mateka ntazibagirane! Habura hafi icyumweru ngo igitaramo kibe, benshi batunguwe no kubona Mbonyi atangaza ko amatike yashize ku isoko. Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo The Ben wari umaze iminsi 2 yirira ubuki;

Bishop Dr Fidele Masengo, Emmy Vox, Massamba Intore, Alex Muyoboke, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Yvan Ngenzi, ndetse n’abakinnyi ba Police FC barangajwe imbere na Captain Nshuti Dominique Xavio. Ni igitaramo Mbonyi yahagaze ku ruhimbi mu gihe cy’amasaha arenga ane.

Israel Mbonyi yongeye kwandika amateka yo kuzuza BK Arena

2. Christmas Carols Concert:

Iki ni igitaramo ngarukamwaka gitegurwa na Chorale de Kigali yo muri Kiliziya Gatolika. Iki gitaramo kiri mu bitaramo bihenze dore ko kugitegura bisaba ingengo y’imari ya Miliyoni 60 Frw nk’uko byatangajwe bwana Dr Hodali Jean Claude umuyobozi wa Korali de Kigali.

Iki gitaramo cyabaye kuwa 17/12/2023. Cyabanjirijwe n’amasengesho y’iminsi icyenda azwi ku izina rya Novani mu rwego rwo gusaba Imana ngo izabafashe mu migendekere myiza y’iki gitaramo cyabaga ku nshuro ya 10.

Iki gitaramo cyabereye mu nyubako ya BK Arena, cyanditse amateka akomeye binyuze mu miririmbire yo mu ndimi zitandukanye zirimo n’iki Espagnol. Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’umuziki ucurangitse gihanga.

Byari uburyohe mu gitaramo cya Chorale de Kigali

3. I Bweranganzo na Christus Regnat

Ni igitaramo cyateguwe na Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika aho yatumiye umuramyi Josh Ishimwe ugezweho mu njyana Gakondo. Cyabaye kuwa 19 Ugushyingo 2023. Ntigiteze kwibagirana mu mitwe y’abakunzi ba Gospel kubera uburyohe bwacyo.

Iki gitaramo cyarabereye muri Kigali Conference and Exhibution Village hazwi nka Camp Kigali, cyitabirwa n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu nka Minisitiri w’uburezi Dr Gaspard Twagirayezu, Umuyobozi w’inteko y’umuco, Amb. Robert Masozera, Bernard Makuza wabaye Ministiri w’intebe na Perezida wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye wabaye Minisitiri wa Sena, Minisitiri w’ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’abandi.

Cyitabiriwe kandi n’abarimo Massamba Intore, Jules Sentore, Mukanyirigira Dimitri Sissi wanditse igitabo "Do not accept to Die" n’abandi. Ni igitaramo cyayobowe na (M.C) Niyitegeka Jules William wamenyekanye nka Chita.

Ni igitaramo cyasize Josh Ishimwe yongeye kwerekana ko ari umwami w’injyana gakondo mu gisata cya Gospel. Iyi korali yanyuze abakunzi b’umuziki wa Classic mu ndirimbo 30 baririmbye. Aba baririmbyi batangaje ko igitaramo "I Bweranganzo" kizajya kiba buri mwaka.

Christus Regnat yakoze igitaramo cy’amateka

4. Shalom Gospel Festival yateguwe na Shalom Choir

Ni igitaramo cyateguwe na Korali Shalom ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Nyarugenge. Iyi korali y’ubukombe mu itorero rya ADEPR ikaba yarakoze amateka akomeye yo gukorera igitaramo muri BK ARENA imwe mu nzu zihenze kandi itishyuje akaba ari agahigo yihariye.

Iki gitaramo cyabaye kuwa 17 Nzeri 2023, cyasize amateka akomeye dore ko abantu barenga 100 bakiriye agakiza. Iyi korali ikaba yarifatanyije na Israel Mbonyi mu gutuma abantu barenga 1.000 basubira iwabo amaramasa batarebye iki gitaramo kuko BK Arena yari yuzuye.

Iki gitaramo cyizihirizwagamo imyaka 40 iyi korali imaze ibwiriza ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Aba baririmbyi bamaze amasaha atanu baririmba indirimbo zirimo "Uravuga bikaba" n’izindi. Cyitabiriwe n’abarimo Aline Gahongayire na Danny Mutabazi.

Ni kimwe mu bitaramo byamamajwe ku rwego rwo hejuru. Cyasize uwari Visi Perezida w’Iyi Korali, Jean Luc Rukundo wagize uruhare rukomeye mu gutegura iki gitaramo agizwe Perezida w’iyi korali muri manda y’imyaka ibiri.

Shalom Choir yanditse amateka akomeye muri BK Arena

5. The Highest Praise cyateguwe na "Patmos Choir"

Ni igitaramo cy’amateka cyabaye kuwa 25/11/2023 muri Kigali Convention Center. Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwishimira iherezo rya Covid 19 aho iyi korali yifatanyije n’izindi zikunzwe cyane zirimo Elevate na Echos du Ciel zimwe mu makorali akomeye cyane mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 iyi korali ibarizwamo.

Patmos choir yakoze igitaramo gikomeye mu 2023 nyuma y’imyak 5 yari ishize idatarama

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.