Umuryango wa Teens For Christ umaze kuzana kuri Kristo abantu barenga ibihumbi 8 wateguye igitaramo cyiswe "Youth Convention 2024" cyatumiwemo Israel Mbonyi.
Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 29 Nzeli 2024 saa guhera saa saba zuzuye kikabera muri stade ya ULK. Ni igitaramo ngarukamwaka kigiye kuba ku nshuro ya 7 kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 2015.
Kuwa 25 Nzeli 2024 uyu muryango wateguye ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Nyamirambo. Ni ikiganiro kibanze ku mavu n’amavuko y’uyu muryango, ku bikorwa no kuri iki gitaramo cy’amateka cyatumiwemo umuramyi Israel Mbonyi.
Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’uyu muryango barimo
Elisee Iradukunda ushinzwe ishami rya ry’uburezi n’ibikorwa by’Amahugurwa ku bafashamyumvire; Lucie Uwamahoro Umuyobozi Wungurije Ushinzwe imiyoborere (Admistrative assistant);
Mathieu Nsengiyaremye ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya TFC (Operation Manager), Pastor Mbanzabugabo Muteteri Aminadabu Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango akaba ari nawe wawushinze, Issa Noel Umuyobozi wa TFS Region ya Kigali, Pastor Nsengimana Charles Umuyobozi wa GS Kimisagara na Umuruta Sandrine umubitsi wa TFC.
Ku gitaramo Youth Convention 2024 kigiye kuba ku Nshuro ya 7 uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti: "Akamero muri Kristo Yesu". Biteganyijwe ko Israel Mbonyi azasusurutsa imbaga yiganjemo urubyiruko ruzitabira iki Gitaramo mu gihe mu mwaka wa 2023 Vestine na Dorcas bahembuye abitabiriye iki Gitaramo cyari cyabereye camp Kigali.
Pastor Mbanzabugabo Muteteri Aminadabu Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango TFC, yavuze ko "Intego yacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza mu rubyiruko". Yavuze ko kuri ubu hari urubyiruko rwinshi rwahindutse rukava mu byaha birimo ubusambanyi burimo n’ubutinganyi, ubusinzi n’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko bafite intego yo kubwiriza ubutumwa bwiza urubyiruko kugira ngo ruzavemo abayobozi beza. Kuri ubu TFC yibanda ku rubyiruko rufite hagati y’imyaka 13 kugeza ku myaka 19. Yavuze ko bafite imishinga (projects) igera ku 9 ifasha urubyiruko n’abana.
TFC mu kiganiro n’Itangazamakuru
Kuri ULK Gisozi hagiye hagiye kubera igitaramo gikomeye