Israel Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu mateka y’umuziki nyarwanda yo mu mwaka wa 2023, nyuma yo gusohora indirimbo ‘Niyo’ abaye uwa mbere mu ngeri zose ziwugize, yaba mu ziramya zikanahimbaza Imana, muri gakondo no mu zo bita iz’isi cyangwa secular music mu ndimi z’amahanga.
Ibi ni ukubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze kandi bizagorana ko hari undi muhanzi nyarwanda uzabikora mu buryo bworoshye kandi bwihuse nk’ubwa Israel Mbonyi.
Israel Mbonyi yakoze ibikorwa byinshi cyane muri uyu mwaka wa 2023, ariko Paradise.rw yibanze kuri bitatu byatumye ahiga abandi bahanzi bose bo mu Rwanda, baba abakorera umuziki ku butaka bwarwo cyangwa hanze yarwo muri diaspora.
Ibyo bikorwa byamugize uwa mbere, icya mbere ni ugukora indirimbo nyinshi, akaba uwa mbere mu baramyi kuri iyo ngingo kuko muri secular music na gakondo hari abamuhize.
Muri gospel ni we wakoze nyinshi akanazisohora. Icya kabiri ni ugukora indirimbo ikigarurira umugabane wose, ikarebwa n’amamiliyoni menshi kuri YouTube. Icya gatatu ni ugukora igitaramo, inzu ya Kigali BK Arena ikuzura byanyabyo. Ibi ni byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Ibintu bitatu by’ibanze bitumye Israel Mbonyi aba uwa mbere mu ngeri zose z’umuziki nyarwanda muri uyu mwaka wa 2023:
Icya mbere: Israel Mbonyi yakoze indirimbo nyinshi kurusha abandi mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Muri uyu mwaka, Israel Mbonyi amaze gusohora indirimbo zigera ku icumi ubariyemo na ‘Niyo’ yo mu Kinyarwanda asohoye kuri uyu munsi, ku itariki 28 Ukuboza 2023, habura iminsi itatu gusa ngo umwaka urangire.
Mu nkuru iheruka, kuri Paradise.rw yagarutse ku bahanzi batatu bakoze indirimbo nyinshi kurusha abandi mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi aza ku mwanya wa kabiri. ‘Niyo’ ihise imushyira ku wa mbere umwaka utararangira.
Izo yakoze zirimo You Won’t Let Go, Nk’umusirikare, Nina Siri, Ndashima, Tugumane, Nita Amini, Amenisamehe, Malengo (Ya Mungu), Jambo na Niyo. Uwabasha guca aka gahigo ni Bosco Nshuti ariko na we byamusaba gusohora indirimbo ebyiri muri iyi minsi isigaye ngo umwaka urangire. Ibi rero ntibyashoboka.
Icya kabiri: Israel Mbonyi yakoze indirimbo zigera kure kurenza iz’abandi bahanzi bo mu Rwanda bose baba abaririmba izo kuramya no guhimbaza Imana, gakondo na secular music. Indirimbo ye imaze amezi atandatu arenga, abarenga miliyoni 28 bamaze kuyireba kuri YouTube.
Iyo ni Nina Siri yigaruriye imitima y’abatuye Afurika, kandi yageze aho hose bidasabye ko ikorerwa promotion ngo yamamazwe. Mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba yarakunzwe cyane, muri Kenya ho yabaga n’iya mbere ku rutonde rw’izikunzweyo.
Uretse indirimbo Fou de toi ya Element Eleéeh, Ross Kana na Bruce Melodie imaze kurenza abayirebye barenga miliyoni 10, Nita Amini ya Israel Mbonyi ni yo ya gatatu muri uyu mwaka mu Rwanda yarengeje abayirebye barenga miliyoni 5.
Kuri ubu imaze kurenza miliyoni 7 kandi iracyazamuka mu mibare. Muri gospel ni iya kabiri nyuma ya Nina Siri, zose zikaba ari iza Israel Mbonyi.
Icya gatatu: Yujuje inzu yagenewe imikino n’imyidagaduro mu Rwanda izwi ku izina rya Kigali BK Arena. Uyu muhanzi Israel Mbonyi yujuje iyi nzu ku nshuro ya kabiri mu gitaramo yise Icyambu Live Concert.
Abarenga ibihumbi 10 bari bari muri iyo nzu muri uyu mwaka wa 2023 kandi ubushobozi bwayo bw’abo yakira ni ibihumbi 12. Amatike yashize mbere yuko itariki 25 Ukuboza igera.
Ibi nta wundi urabigerageza na rimwe mu bahanzi nyarwanda kandi n’abahabwa icyizere cyo kuzaca aka gahigo ni bake cyane. Biragoranye ko hari uwabikora kandi nubwo yabikora, kubikora kabiri yikurikuranya byamugora.
Ku ruhande rwo gukora indirimbo nyinshi, ni uwa mbere mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ku ruhande rwo gukora indirimbo ikagera kure no kuzuza BK Arena, ni uwa mbere mu bahanzi bo mu Rwanda mu ngeri zose.
Nta gushidikanya ko umwaka utaha na bwo azawandikamo amateka kuko abamufana babaye benshi. Kuri ubu, umwaka urangiye akurikirwa n’abarenga ibihumbi 800 ku rubuga rwa YouTube kandi bakomeza kwiyongera umunsi ku wundi.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NIYO" YA ISRAEL MBONYI