× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi: Indirimbo agiye gusohora abantu bayikunze batarayumva

Category: Artists  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi: Indirimbo agiye gusohora abantu bayikunze batarayumva

Mbonyicyambu Israel, umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana uzwi ku izina rya Israel Mbonyi mu ruganda rw’umuziki, agiye gusohora indirimbo nziza cyane yitwa "Nita Amini".

Iyi ndirimbo irasohoka mu buryo bw’amashusho (videwo) kuri uyu munsi tariki 07/11/2023 saa tatu z’igitondo.
Abantu bo mu bihugu bitandukanye bigize Afurika y’iburasirazuba ndetse n’abandi bo mu yindi migabane bakunda ibihangano bye byiza, cyane cyane abavuga Igiswahili nka Kenya, Tanzania na Kongo, bayitegerezanyije amatsiko adasanzwe kubera indirimbo aheruka gusohora yabakoze ku mitima.

Ku itariki 26/06/2023 yasohoye indirimbo iri mu Giswahili yitwa "Nina Siri" (Mfite ibanga), ikigera hanze abantu bayisamira hejuru. Ni ubwa mbere mu mateka y’uyu muhanzi yari akoze indirimbo ikarebwa n’abantu benshi mu gihe gito, kuko kuri uyu munsi imaze kurenza miliyoni 17 n’igice z’abayirebye ku rubuga rwe rwa YouTube rwitwa Israel Mbonyi.

Yagiye ica uduhigo twinshi turimo kuza mu ndirimbo ijana za mbere zikunzwe muri Tanzaniya no muri Kenya. Ntiyaburaga mu myanya itanu ya mbere mu zikunzwe. Ntagushidikanya, ikomeje kuzamuka umunsi ku munsi kandi uduhigo iri guca si mu ndirimbo zihimbaza zikanaramya Imana gusa kuko no mu bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe mu Rwanda, ababasha gukora indirimbo ikagira abayireba barenze miliyoni icumi baracyari bake cyane.

Kubera ubwiza bwayo rero byatumye benshi bagira amatsiko bibaza niba n’iyi agiye gusohora yitwa Nita Amini irasiga amateka nk’uko Nina Siri ikomeje kubikora, cyane ko izo yasohoye nyuma yayo zitari mu Giswayire ahubwo zikaba ziri mu Kinyarwanda. Izo ni iyitwa Tugumane na Ndashima.

Ubuhanga bw’uyu muhanzi mu kuririmba, butuma hari abamugereranya n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana (gospel) mu Rwanda no hanze yarwo bakavuga ko abahiga.

Kuva kera yagiye akora indirimbo zikagera ku mitima ya benshi kandi n’uyu munsi ni ko akomeje kubigenza. Ari mu bahanzi bake mu Rwanda barengeje ibihumbi 500 by’ababakurikira kuri YouTube (subscribers) Kuko ubu amaze kurenza ibihumbi 620.

Nita Amini iraba ibaye indirimbo ya gatandatu amaze gusohora muri uyu mwaka gusa. Uyu mwaka wa 2023 ugitangira yasohoye iyitwa You Won’t Let Go, akomereza ku yitwa Nk’umusirikare, iyitwa Nina Siri, Ndashima, Tugumane ndetse n’iyi agiye gusohora yitwa Nita Amini.

Izo ndirimbo zose zakunzwe mu buryo butandukanye. Iyi na yo irigarurira imitima ya benshi.

KANDA HANO UBE MU BA MBERE BARI BUBONE OYI NDIRIMBO

Iyi ndirimbo irasohoka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.