× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ismael Bimenyimana yatanze ubutumwa bwo guca bugufi imbere y’Imana binyuze mu ndirimbo yise “Duteze Ugutwi”

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ismael Bimenyimana yatanze ubutumwa bwo guca bugufi imbere y'Imana binyuze mu ndirimbo yise “Duteze Ugutwi”

Mu gihe ibihe bikomeje kugenda bigora benshi, bamwe bagaheranwa n’ubwoba n’urujijo, abandi bagasigara bibaza icyo gukora, umuhanzi Ismael Bimenyimana Umuramyi yemeza ko igisubizo nyacyo kiri ku Mana.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Ismael yavuze ko ari yo mpamvu yahisemo gukora indirimbo nshya yise “Duteze Ugutwi”, ifite intego yo gukangura abantu gusubira ku Mana no kuyumvira.

Ismael, watangiye umuziki mu buryo bwa kinyamwuga mu mwaka wa 2020, avuga ko indirimbo ye ya mbere yayishyize hanze ku itariki ya 4 Ukuboza 2020. Yemeza ko kuva icyo gihe, yagiye akura mu muziki wo kuramya Imana, akawubona nk’umuhamagaro aho kuba umwuga gusa.

Mu kiganiro cye na Paradise, Ismael yagize ati: “Intego yanjye ni ukuramya Imana mu buryo buzamura icyubahiro cyayo mu mibereho yanjye ya buri munsi. Ibi byaje nyuma yo gusobanukirwa ko kimwe mu byo naremewe harimo kuyiramya. Nashishikariye kuyiramya ubudatuza.”

Yasobanuye kandi ko asengera muri ADPR-Kacyiru, ari na ho akura imbaraga z’umwuka zimufasha gukomeza umurongo wo kuramya Imana.

Indirimbo nshya, nk’uko Ismael abisobanura mu kiganiro yagiranye na Paradise, igaruka ku gutakambira Imana no kuyumvira.
Yavuze ati:“Iyi ndirimbo ni ugutabaza Imana, tuyisaba kuza kurebana impuhwe abana bayo, tukayitega ugutwi tukumva icyo itubwira muri ibi bihe. Ni indirimbo y’amasengesho n’amarira.”

Ismael yongeraho ko ubutumwa ari uko abantu bakwiye kumenya ko Imana iri hejuru y’ibintu byose, ko imbaraga zacu zidahagije tutayifite.

“Hari igihe isi yose ihura n’ibikomeye, umuntu akabura icyo akora. Ibyo dufite byose bihinduka ubusa, ariko Imana yo ntihinduka. Ni yo mpamvu tuyikeneye cyane.”

Abagize uruhare mu gutunganya indirimbo

• Audio Producer: Boris
• Director: Musinga
• Editor: Ireney
• Photos: Church Media
• Location: Upper Room Studio – Kacyiru

Ismael yagaragaje icyizere afitiye iyi ndirimbo, agira ati: “Ndifuza ko abantu bazumva iyi ndirimbo bakumva ubutumwa buyirimo: Imana ni yo soko y’imbaraga zacu, nubwo twaba turi abantu bihagazeho, twese dukwiye guca bugufi tukayiramya.”

Aho wamusanga
• Instagram: @ismael_umuramyi
• Facebook: Ismael Umuramyi Official
• YouTube: BIMENYIMANA Ismael
“Duteze ugutwi, twumve icyo Imana idusaba muri ibi bihe. Kuramya ni ubuzima, Imana ni byose.”
Ryoherwa n’iyi njyana

“Duteze ugutwi, twumve icyo Imana idusaba muri ibi bihe. Kuramya ni ubuzima, Imana ni byose.”- Ismael

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.