× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishyari n’Ubumenyi bucye: Impamvu abantu baharabika abakozi b’Imana bakabita abakozi ba Satani

Category: Ministry  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ishyari n'Ubumenyi bucye: Impamvu abantu baharabika abakozi b'Imana bakabita abakozi ba Satani

Mu gihe isi yugarijwe n’itandukaniro ry’imyizerere, abakozi b’Imana batandukanye bakomeje kugenda bahura n’akarengane, guharabikwa no kwitwa amazina atesha agaciro uwo murimo wera. Ariko se ni iki kibitera?

Si ubwa mbere umukozi w’Imana yitwa “intumwa ya Satani” – ni ibintu bimaze imyaka n’imyaniko bibaho, ndetse bishingiye ku myumvire, ubwoba, ishyari, cyangwa gusobanukirwa guke.

Mu Rwanda, ibyo byongeye kwigaragaza ubwo Pastor Julienne Kabanda wa Grace Room Ministries yibasirwaga n’uwitwa “Bakame” ku rubuga rwa X, nyuma akaza kumusaba imbabazi nyuma y’igitutu cy’ubutabera n’abamurwanyije biganjemo ibyamamare muri Gospel.

Yasabye imbabazi nyuma y’uko kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwatangaje ko rwinjiye muri iki kibazo mu kureba niba ibyo Bakame yatangaje bitagize icyaha. Mu mwanzuro, Bakame yanditse ubutumwa asaba imbabazi zishingiye ku Itegeko No 60/2018 rigena ibihano ku byaha by’ikoranabuhanga. Muri macye, yasanze ibyo yavuze bigize icyaha.

Ariko ibi si ibya none. Uhereye kuri Yesu ubwe kugeza kuri bamwe mu bayobozi b’amadini muri iki gihe, amateka ashimangira ko igihe cyose umuntu yitangiye ukuri cyangwa agakora ibidasanzwe mu izina ry’Imana, akenshi ahura n’akarengane gakomeye – bamwe bakamwita umukozi wa Satani.

Iyi nkuru irasesengura amateka, imvano n’ingaruka z’iyi myumvire, inagaruka ku cyo Bibiliya n’amateka y’idini ku isi yose bivuga ku bakozi b’Imana basizwe icyasha.

Hari abahanga bavuga ko kwita abakozi b’Imana “aba Satani” bifitanye isano no kudashobora kwakira ukuri biturutse ku bundi buryo.

Iyo umuntu atashoboye kumva ubutumwa buvuga ku kwihana, ubusambanyi, ruswa, cyangwa ibikorwa by’imyuka mibi, ashobora kwihutira kwita uwo mukozi izina rimucisha rimutesha agaciro.

Mu mico ya gikirisitu n’iy’indi myizerere, usanga igihe cyose Imana ihaye umuntu ubutumwa bukomeye, haza n’ababurwanya. Ibi ntibikwiye gutera ubwoba umukozi w’Imana, ahubwo bikwiye kumubera impamvu yo gukomera mu kuri.

Gukeka cyangwa kwita umukozi w’Imana "umukozi wa Satani" bishingira ahanini ku bintu bine by’ingenzi:

1. Gukomera ku myemerere yihariye (fanatisme religieuse)

Bamwe mu bantu bafite imyizerere ifunze, aho bumva ko inzira bemera ari yo yonyine nzima. Iyo bahuye n’umukozi w’Imana wigisha cyangwa akora ibintu binyuranye n’ibyo bamenyereye, ntibabibona nk’itandukaniro ry’imibereho cyangwa ubwuzuzanye, ahubwo babifata nk’“ibyaha” cyangwa “uburiganya bwa satani”.

Urugero: Mu kinyejana cya 16, Martin Luther yashinjwaga kuba “intumwa ya Satani” igihe yatangaga ibitekerezo bigamije guhindura Kiliziya Gatolika (Reformation), nyamara yari yitangiye ukuri kw’ibyanditswe.

2. Ishyari, guhangana cyangwa politiki y’idini

Hari ubwo umuntu atukwa cyangwa akibasirwa kubera ko atsinze abandi mu buryo bwo kuvuga, kugira impano, cyangwa gutera imbere mu murimo. Abamurwanya bamurwanya bidaciye mu mucyo, bikifashisha imvugo zirimo uburozi. Kwita umuntu umurozi, umukozi wa Satani, n’umwiyemezi ni bumwe mu buryo bwo kumusenya imbere y’abantu.

Urugero: Mu Rwanda, hari abapasitori barwanywa n’abandi kuko bafite amatorero manini, amashusho akurura abantu ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa amavuta avuga ubutumwa bukomeye.

3. Kutemera ibitangaza cyangwa ibintu bidasanzwe (supernatural confusion)

Iyo abantu babonye ibitangaza birenze ubushobozi bwabo bwo gusobanura (nko gukiza abarwaye, guhanura, kuvuga mu ndimi), hari abahita bibwira ko ari imbaraga z’umwijima. Aho kwiga, gusuzuma cyangwa kwihangana, baca imanza.

Urugero: Yesu ubwe yigeze kwitwa “Beelzebuli” (Matayo 12:24), ni ukuvuga “umutware wa satani”, kuko yakiraga abarwaye akirukana n’imyuka mibi.

4. Ubumenyi buke
Iyo batabashije gusobanukirwa ibyo umuntu akora (nko gusenga mu ijwi riranguruye, kubatiza mu buryo butamenyerewe, cyangwa kwambara ibitandukanye n’abandi), bashobora kwihutira kuvuga ko uwo muntu ari umukozi wa Satani.

Urugero: Mu bihugu bimwe by’Afurika, abapasitori b’abagore bakora ibitangaza baracyafitanye ibibazo n’umuco w’igitsina gabo gitsikamira ubushobozi bwabo, bikarangira babiswe "abarozi".

Amateka agaragaza iki?

Amateka yerekana ko benshi mu bakozi b’Imana b’ukuri babanje kwangwa, gushinjwa uburozi cyangwa gukorana n’imyuka mibi:

Isi yagiye yita umucyo umwijima: Amateka y’iterabwoba ry’amagambo ku bakozi b’Imana

Yesu Kristo – bamwise umunyabyaha, umusazi, ndetse bagerageza kumwica inshuro nyinshi mbere y’uko bamubamba.

Intumwa Pawulo – yahoraga afungwa azira ubutumwa bwiza.

John Wesley (wasize ashinze Abamethodiste) – Yarwanyijwe na Kiliziya y’u Bwongereza kugeza ubwo yageze aho asengerera hanze y’insengero.

Watchman Nee (mu Bushinwa) – Yiciwe mu buroko nyuma yo gufungwa imyaka 20 azira ivugabutumwa. Amateka agaragaza ko ibyo bise “ubupfumu” cyangwa “gukorera Satani” bibaho igihe cyose umuntu afashe iya mbere mu gukorera Imana mu buryo bunyuranye n’ubw’abandi.

William Branham (USA, 1940–1965)

Uyu mugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize uruhare rukomeye mu kuzamura ivugabutumwa ryiswe “Healing Revival” nyuma y’intambara ya kabiri y’isi. Yavuzweho byinshi n’itangazamakuru, bamwe bamwise umurozi cyangwa umupfumu kuko yakoraga ibitangaza. Hari abavugaga ko afite imbaraga zidasanzwe zituruka mu mbaraga mbi, nyamara we yavugaga ko ari Umwuka Wera ukora mu buzima bwe.

Baba Adeboye (Nigeria)

Umuyobozi wa Redeemed Christian Church of God (RCCG) asanzwe ari umwe mu banyedini bafite abayoboke benshi muri Afurika. Yagiye ashinjwa ibintu bitandukanye birimo no gukorana n’imbaraga z’umwijima. Hari abamwise “Prophet of Doom” bitewe n’ubuhanuzi bwe butandukanye, ariko yagiye yemeza ko akorera Imana imwe rukumbi.

Maria Woodworth-Etter (USA, 1880s)

Umugore w’umuhanuzi n’umuvugabutumwa wo mu kinyejana cya 19, yajyaga ahagarara mu masengesho akajya mu mwuka, agahagarara nk’utamerewe neza. Ibi byatumye abamurwanya bamufata nk’ufite imbaraga z’umwijima. Icyakora nyuma, amateka yamuhaye ishema nk’umwe mu batangije ivugabutumwa rishingiye ku bintu bitangaje (Pentecostalism).

Watchman Nee (Ubushinwa, 1903–1972)

Yafunzwe imyaka myinshi azira ivugabutumwa rye mu Bushinwa bwari bwuzuye ubutegetsi bw’igitugu. Yashinjwaga kuba “umwanzi w’igihugu” nyamara yageze aho afungwa azira gusa kwizera kwe.

Isomo:
• Ukuri ntikujya gushakishwa mu majwi menshi ahubwo ni mu byo Imana yagaragaje.

• Gucira abandi imanza bidashingiye ku kumenya neza ibyo bakora bishobora kuba icyaha gikomeye.

• Abakozi b’Imana nyakuri bagomba kumenyera kuvugwaho nabi nk’uko Yesu yari yarabimenyereye.

Mu isi yuzuye ikoranabuhanga, amahitamo menshi y’imyemerere, n’imico itandukanye, kuba umukozi w’Imana si ibintu bihora byoroheye ababikora kubera ibitero bagabwaho n’umwanzi satani.

Igihe cyose habayeho umurimo w’Imana, habayeho n’abarwanya uwo murimo. Uretse Yesu Kristo wavuzwe mu Byanditswe Byera, mu bice byinshi by’isi hagiye hagaragara abahamagariwe umurimo w’Imana bagiye bateshwa agaciro, bagafatwa nk’abarwayi bo mu mutwe, cyangwa abashukanyi, nk’uko bigaragara cyane muri iki gihe, aho bamwe bitwa abakozi ba Satani.

Ibyabaye ku mukozi w’Imana Pastor Julienne Kabanda nyuma y’igiterane cy’iminsi itatu cyabereye muri BK Arena, byateje abakristo benshi ururondogoro, bamwe bibaza niba bikiri ibisanzwe cyangwa ari urugero rukabije rw’iteshagaciro ku bakora umurimo w’Imana.

Icyakora yahumurijwe na benshi bamubwira ko gusebywa akitwa umukozi wa satani bidakwiye kumuca intege n’ubwo bishengura umutima, bamwibutsa ko na Yesu bamwise Belzebuli—umukuru w’ibyigomeke—nk’uko tubisanga mu Byanditswe Byera (Matayo 12:24)

Uhereye ku murongo wa 22, havuga ko Yesu bamuzaniye umugabo watewe n’umudayimoni, akaba atarabonaga kandi ntashobore kuvuga. Yahise amukiza, maze uwo muntu atangira kuvuga kandi arareba.

Ku wa 23 havuga ko Ibyo byatumye abantu benshi bari bateraniye aho bose batangara cyane, maze bakavuga Yesu ari wa wundi ukomoka kuri Dawidi. Ku wa 24 Abafarisayo babyumvise bavuze ko nta wundi muntu umuha kwirukana abadayimoni uretse Satani, umuyobozi w’abadayimoni.

Ibi byakozwe n’Abafarisayo, abari abahanga mu by’idini ariko bananiwe kwemera ukuri kwe. Bamureze kwirukana abadayimoni akoresheje imbaraga za Satani. None se, niba Yesu ubwe yarasebejwe, abamukurikira bo barokoka bate?

Ibi byerekana ko kwitwa izina ritari ryo cyangwa gusebywa, iyo ukorera Imana, atari igitangaza. Ahubwo ni ibimenyetso by’uko uri ku murongo ukwiye, kuko isi itihanganira ukuri, cyane iyo kugaragazwa n’umurimo w’Imana.

Imbuga nkoranyambaga: Ese ni urubuga rw’ubwisanzure no kuvuga ibyo umuntu ashaka?

Bakame, mu gusaba imbabazi Pastor Julienne, yavuze neza ko ubwisanzure bugomba kujyana n’inshingano. Aho ni ho hakomeye. Imbuga nkoranyambaga ntizakagombye kuba icyanzu cy’amarangamutima n’urwango rudasobanutse. Zikwiriye gukoreshwa mu bwubahane, gusangizanya ukuri no kubaka, aho gusenya.

Kwihangana no gukomeza umurimo w’Imana

Pastor Julienne ntiyigeze avuga byinshi kuri ibyo byamuvuzweho bamusebya, icyakora igiterane cye cyanditse amateka kubera imigendekere myiza ndetse n’ubwitabire bwinshi. Ibyo ubwabyo ni igisubizo gikomeye: ntiyahagaritswe n’ijambo ribi, ahubwo akomeje umurimo we.

Isomo ku Bakristo n’Abanyarwanda bose

Nk’uko Bakame yabivuze, gusaba imbabazi ni intambwe ikomeye, kandi Bibiliya yerekana ko guhanurwa no kwemera amakosa ari ubushishozi. Gusa ntibikwiye gutegereza igitutu cy’ubutabera ngo umuntu ahindure imvugo. Kubaha umuntu, kubaha Imana, no kubaha Igihugu ntibisaba igitutu. Bisaba umutima ukunda ukuri n’icyiza.

Nubwo umuntu wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ni ngombwa kuzirikana ko amagambo afite imbaraga. Iyo akoreshejwe nabi, ashobora gusenya ubuzima, imiryango, n’umurimo. Iyo akoreshejwe neza, ashobora gukiza, guhumuriza no kubaka.

Yesu Kristo yihanganiye ibitutsi n’iseseme bamweretse, n’abamukurikira barasabwa kwitegura guhangana na byinshi. Ariko igikomeye si izina umuntu akwita, ni uwo Imana ikubonamo ko uri we.

Ibyabaye ku mukozi w’Imana Pastor Julienne Kabanda nyuma y’igiterane cy’iminsi itatu cyabereye muri BK Arena, ni kimwe n’ibyabaye kuri Yesu amaze gukiza abatewe n’abadayimoni!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.