Nyuma yo kuzengurukana mu biterane bikomeye mu Burundi, Kenya, U Burundi ndetse no mu Rwanda, ubanza byabaye aka wa mugani Samusoni yaciriye abafirisitiya ngo mu Muryi havuyemo ibiryoshye. Kuri ubu Ishyangaryera na Theo Bosebabireba bakoranye indirimbo bise "USUBIRANYE AGACIRO KAWE".
Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Master P ukomeje kugaragaza ubushongore n’ubukaka mu gukora indirimbo.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Ishyangaryera Oscal yatangaje ko iyi ndirimbo igamije by’umwihariko gusubiza icyubahiro abantu bambuwe agaciro muri sosiyete, ndetse bagasuzugurwa, ariko Imana ikaba igiye kubasubiza agaciro bambuwe.
Mu kiganiro twagiranye, uyu muhanzi yatangaje ko uyu mushinga w’indirimbo bawupanze ubwo bari bari mu nzira bavuye mu giterane cy’amateka mu gihugu cy’u Burundi.
Umuhanzi Ishyangaryera Oscal akaba n’Umuhungu wa Pastor Kayitare Jean Baptiste, umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane muri iyi minsi, akomeje kugaragaza ko Gospel ayirimo neza.
Nyuma yo gusohora indirimbo "Mukama webale" igakundwa cyane mu bihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba, cyane cyane muri Uganda, Kenya ari naho abarizwa, ndetse no mu Burundi, yakomeje gukora cyane aho yakoze izindi ndirimbo zakunzwe nka Agahuru ka Satani karahiye, Wanashangaza iri mu rurimi rw’Igiswahili n’izindi.
Amashusho y’iyi ndirimbo yavuzwe yitwa "Agahuru ka Satani Karahiye" ndetse na Audio y’indirimbo "Wanashangaza", byakorewe i Burundi igihugu uyu muhanzi amaze kwigarurira imitima y’abagituye.
Uyu muhanzi kandi arasaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira ndetse no kumusengera dore ko akomeje imishinga ye y’ubuhanzi, harimo gukora amashusho y’izindi ndirimbo ze ndetse no gutegura gushyira hanze Album ye ya 1 mu kwezi kwa 3. Akaba anabasaba guhora biteguye kugaruka kwa Yesu Kristo.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA Y’ABA BAHANZI
Nukuri ndabashimiye kubwumurimo w’Imana barikwagura Imana nibashyigikire kd baguke Mu izina rya yesu kristo Amen ndabakunda byumwihariko nabo barabizi.❤️❤️
Niyo peace from ug🇺🇬☑️