× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishavu rya Pastor Willy Rumenera ku Burayi: Umuntu aba mu nzu n’imbwa ye gusa nta wumusura, Morale iri hasi cyane

Category: Ministry  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Ishavu rya Pastor Willy Rumenera ku Burayi: Umuntu aba mu nzu n'imbwa ye gusa nta wumusura, Morale iri hasi cyane

Nubwo u Burayi ari bwo bwazanye butumwa bwiza bwa Yesu Kristo muri Afrika, kuri ubu abasesenguzi benshi bavuga ko u Burayi bufite inzara ikomeye mu bijyanye n’Agakiza.

Ibi byagarutsweho na Pastor Willy Rumenera uyobora Teen Challenge Rwanda ndetse akaba n’Umuyobozi wayo mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba (East Africa Regional Detector). Ni nyuma y’uko ari kubarizwa i Burayi mu rugendo rw’ivugabutumwa azakorera mu bihugu bitanu.

Si ubwa mbere yari ageze i Burayi ahubwo asanzwe ajyayo ndetse ushatse umwite mukerarugendo dore ko amaze kugera mu bihugu birenga 40 ku Isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Buhinde, u Bwongereza, Norvege, Suwede, Denmark, u Budage, u Bufaransa n’ibindi byinshi bya Afrika.

Pastor Willy Rumenera watangije Comfort My People Rwanda ishyize imbere ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge. Kuva mu mpera Nyakanga 2023 uyu mupasiteri ari kogeza izina rya Yesu i Burayi, bikaba biteganyijwe ko azagaruka kuwa 13 Kanama 2023.

Yabwiye Paradise.rw ko nyuma y’uko Martin Luther azanye ‘reformation’ agashyira Bibiliya mu mvugo abantu bumva, byafashije u Burayi gutera imbere. Ati “Haje gukurikira ububyutse muri Europe, bituma ibihugu by’Iburayi bitera imbere cyane, ariko ubu bakaba bibagiwe Imana cyane kandi ari bo batuzaniye ubutumwa bwiza muri Africa".

Yikije ku ivugurura ryakozwe na Martin Luther:

Yavuze ko Ivugurura (ubundi ryiswe Ivugurura ry’Abaporotesitanti, Impinduramatwara y’Abaporotesitanti, n’Ivugurura ry’i Burayi), ryari umutwe ukomeye uva mu bukirisitu bw’iburengerazuba mu Burayi bwo mu kinyejana cya 16, byateje ikibazo cy’amadini na politiki kuri Kiliziya Gatolika no ku butegetsi bwa Papa.

Wikipedia itangaza ko Ivugurura ryabaye intangiriro y’abaporotesitanti kandi Itorero ry’Iburengerazuba, Itorero ry’ikilatini, ryakomeje kuba Kiliziya Gatolika. Abaporotesitanti batangije kiliziya nshya. Ifatwa kandi nk’imwe mu bintu byasobanuraga iherezo ry’ikinyejana cyo hagati ndetse n’intangiriro y’ibihe bya mbere bigezweho mu Burayi.

Mbere ya Martin Luther hamwe n’abandi Bavugurura b’Abaporotesitanti, habayeho ibikorwa byo kuvugurura mbere mu bukristu bw’iburengerazuba. Nubwo Ubusanzwe Ivugurura rifatwa nk’aho ryatangijwe no gutangaza "Theses" mirongo 95 na Martin Luther mu 1517.

Pastor Rumenera, avuga ko umugabane w’Uburayi wateye imbere cyane kubera Imana binyuze mu mavugurura yakozwe na Martin Luther, ariko wateye Imana umugongo, akaba ari ho ahera asaba Abanyafurika gusengera Abanyaburayi.

Ati "Haje gukurikira ububyutse muri Europe, bituma ibihugu by’Iburayi bitera imbere cyane, ariko ubu bakaba bibagiwe Imana cyane kandi ari bo batuzaniye ubutumwa bwiza muri Africa”.

Mu bintu bishengura umutima wa Pastor Willy Rumenera iyo ageze i Burayi, ni ugusanga umuntu waho adakeneye Imana. Ati “Dukeneye gukora cyane ariko kandi tukizera Imana tuyiha icyubahiro mu buzima bwacu cyane. Dukore dusenga, dusenge dukora”.

Yatangaje ko abanyaburayi bari mu bwigunge, ati “Morale y’abanyabura iri hasi cyane”. Yongeyeho ati: “Aho bageze ni uko nta mugabo, nta mugore ubaho. Umuntu niwe wihitiramo ko ari umugabo cyangwa ari umugore, ntabwo ari Imana ibishyiraho! kandi yakunda uwo ashaka. Umugabo ku mugabo cyangwa umugore ku mugore. Bageze n’aho bahindura igisina (transgender)”.

Ibyaha bikomeye kandi byangwa urunuka n’Imana biri kuva i Burayi. Rumenera ati "Usanga umuryango ntacyo ubabwiye, umuturanyi ntacyo ababwiye. Umuntu akaba mu nzu n’imbwa ye gusa nta we umusura, nawe ntawe asura. Kandi umuntu Imana yaramuremye ngo abe muri sosiyete (we are social beings).

Pastor Willy Rumenera ari kubarizwa i Burayi

Pastor Willy Rumenera arasaba abanyafurika gusabira u burayi ku Mana

Yishwe n’agahinda yatewe no gusanga i Burayi baravuye ku Mana, umuntu aba mu nzu n’imbwa ye gusa nta wumusura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.