× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

“Iriba” ya Vestine na Dorcas ije ari igisubizo ku bakunzi b’indirimbo za Gospel - VIDEO

Category: Artists  »  13 January »  Jean d’Amour Habiyakare

“Iriba” ya Vestine na Dorcas ije ari igisubizo ku bakunzi b'indirimbo za Gospel - VIDEO

Saa Kumi n’imwe zirengaho iminota mike, kuri uyu wa Gatandatu, ku itariki 13 Mutarama 2024, indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana y’itsinda ry’abahanzi Vestine na Dorcas yari imaze igihe itegerejwe n’abantu batari bake yageze ku mbuga nkoranyambaga bacururizaho indirimbo zabo.

Iyi ndirimbo “Iriba” byari biteganyijwe ko irasohoka ku isaha ya saa Kumi z’umugoroba zuzuye ku masaha yo mu Rwanda nk’uko Murindahabi Irene ureberera inyungu zabo yabitangaje ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati: “Nshuti za Kristo, gutegereza birarangirana n’uyu wa Gatandatu saa Kumi z’umugoroba zuzuye. Iriba ya Vestine na Dorcas iraba iri muri screen zanyu.”

Abenshi nk’uko babigarutseho mu bitekerezo batanze kuri iyi ndirimbo, bavuze ko kuva saa Kumi kugera saa Kumi n’imwe bari bari kuri YouTube bategereje ko isohoka. Hari uwagize ati : “Buri segonda najyaga kuri MIE Music ngo ndebe ko hari indirimbo nshya yagezeho ngaheba. Singe urose isohotse, nari maze hafi ukwezi nyitegereje.”

Hari undi wagize ati: “Iyi ndirimbo ni nge yandikiwe. Wagira ngo uwayanditse yabanje kwitegereza ubuzima mbamo abona kwandika. Vestine na Dorcas ndabakunda cyane. Imana izabahe umugisha.”

Abandi bo ngo bari bagize ngo ntiraca kuri channel ya MIE Music basanzwe bacishaho ibihangano byabo kuva ku ndirimbo yitwa bakoze mu mwaka ku itariki.

Iyi ndirimbo yanditswe na afatanyije na Danny Mutabazi afatanyije na Morodekayi. Amajwi yayo yatunganyijwe na Santana, gitari icurangwa na Arsene na Gasige na ho videwo itunganywa na Sinta Filmz nka Video Director, Ass Director aba Hussein Traole, Video Editor aba Chriss Eazy.

Iyi ndirimbo ifite amashusho meza cyane dore ko bayahuje n’izina ryayo bakayafatira ku mazi. Yitwa “Iriba” kandi iriba ryitwa gutyo kuko rifite amazi.

Kimwe mu bituma indirimbo zabo zigera kure ni uburyo amagambo y’indirimbo aba yiyandika mu Cyongereza. Ibi bituma n’abo mu mahanga bakunze injyana yayo babasha kumenya ibivugwa mu ndirimbo.

Mu minota 45 gusa, abarenga ibihumbi bine birimo Abanyarwanda nk’abakunzi b’imena ba Vestine na Dorcas, abo mu Burundi, muri Kenya, Uganda, Tanzaniya n’ahandi bari bamaze kuyumva abenshi banayisubiyemo.

Ni yo ya mbere basohoye muri uyu mwaka 2024 kandi umuvuduko wo kurebwa ifite uragaragaza ko izagera kure hashoboka nk’izindi zayibanjirije zirimo Umutaka, Nahawe Ijambo, Simpagarara, Ibuye, Adonaï, Arakiza, Nzakomora, Isaha, Kumusaraba n’izindi.

Vestine na Dorcas bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya "Iriba"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IRIBA" YA VESTINE NA DORCAS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.