Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo Yesu, Gedeon Irakoze, yasohoye indirimbo yise Ibyiringiro ba nyirayo bari bakeneye guhumurizwa bayifatana ibiganza byombi.
“Ibyo ni byo byiringiro twiringira Imana ku bwa Kristo: si uko twihagije ubwacu ngo dutekereze ikintu cyose nk’aho ari twe cyaturutseho, ahubwo tubashishwa n’Imana.” (2 Abakorinto 3:4-5)- Aya ni amagambo yashingiweho iyi ndirimbo yasubijemo benshi imbaraga, dore ko yibanda ku butumwa butanga ihumure gusa.
Mu kiganiro Paradise yagiranye na we, Gedeon Irakoze yabigarutseho agira ati: “Itubwira muri rusange ko ubwacu tutabasha gukiranuka, ahubwo ko ari Imana ibitubashisha nk’uko yabisezeranye mu Ijambo ryayo, ko izaturemamo umutima mushya.”
Ubusanzwe, Gedeon Irakoze, umwana wa gatatu mu bana bane b’iwabo, ni umusore utuye mu Karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, Kigali Bilingual Church, aho aririmba muri The Clarion Ministry.
Abivugaho yagize ati: “Ndi umuririmbyi muri The Clarion Call Ministry, gahunda zose ndazitabira ngafatanya na bagenzi banjye. Gusa, no ku giti cyanjye nkora ivugabutumwa uko Imana ibimfashije, nta kibangamira ikindi. Ni umuryango mwiza kandi baranshyigikira muri byose kuko dufitemo n’abandi bakora ku giti cyabo, byose mu guhimbaza Imana.”
Nubwo kuri ubu ari umuhanzi, asanzwe akora mu byijyanye n’icungamutungo, dore ko ari byo yize. Na ho mu muziki ho, nk’umuhanzi wigenga amaze gusohora indirimbo eshatu, iya mbere ikaba yitwa Iracyariho yasohotse mu wa 2022, iya kabiri ikitwa Intama yasohotse mu mwaka wa 2024, n’iyi ya gatatu yise Ibyiringiro ikomeje gukundwa na benshi babarirwa mu bihumbi.
Umwaka wa 2025 awufitemo ingamba zitajenjetse, gusa byose bizava mu gushaka kw’Imana. Ubwe abivugaho yagize ati: “Ku bwo gufashwa n’Imana, ndateganya gukomeza gukora indirimbo nyinshi no kuririmbira ahantu henshi mbamenyesha ibya Yesu.”
Intego ze ntizirangiriye muri uyu mwaka wa 2025, kuko na nyuma yaho azakomeza kumenyesha amahanga yose iby’urukundo rwa Yesu n’imbaraga ze zibasha guhindura abantu ibyaremwe bishya, binyuze mu ijwi rye ryo kuririmba.
Nk’uko abibona, mu myaka icumi Imana niba ikimutije ubuzima, aha ni ho azaba ageze mu murimo yiyemeje: “Mu myaka 10 iri imbere tubaye tukiri ku isi nakwifuza kwibona umurimo nkora mfashijwe n’Imana wo kubwiriza Ubutumwa waramamaye mu mahanga yose kandi benshi baramenye Imana bakihana ku bwawo. Tubaye Yesu yaragarutse nakwishinira kuzisanga mu ijuru hamwe n’abafite ibyo byiringiro bose.”- Gedeon Irakoze
Ikiganiro yagiranye na Paradise yagisoje atanga izi mpanuro ku bakora umurimo nk’uwe: “Impuguro naha bagenzi banjye bakora umuziki wo guhimbaza Imana, ni ugusenga cyane kugira ngo Imana idufashe, kugira ngo ibyo tubwiriza abandi bituruke ku Mana, apana ibyo twihimbiye, kandi biduhindurane n’abo tubibwira kugira ngo intego y’Imana kuri buri muntu yo kubona ubugingo buhoraho izagerweho.”
Gedeon Irakoze yageneye abahanzi ubutumwa bukomeye
IYI NDIRIMBO IRAGUSUBIZAMO IMBARAGA, IGUHE IBYIRINGIRO