× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Irakiza Dative wamamaye mu ndirimbo "Unyuranya Ibihe" akajije umurego muri Gospel

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Irakiza Dative wamamaye mu ndirimbo "Unyuranya Ibihe" akajije umurego muri Gospel

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Irakiza Dative akomeje urugendo rwe rw’umuziki, aho aheruka gushyira hanze indirimbo ye nshya yise "Unyuranya Ibihe."

Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo kwereka abantu ko Imana ari yo ifite ubushobozi bwo guhindura ibihe, umuntu wari ubabaye akishima, kandi ibigeragezo bikarangira.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Irakiza yavuze uko yinjiye mu muziki, ati: “Nahimbiraga korali indirimbo, natangiye kuririmba muri korali y’abana mfite imyaka irindwi, mbandikira indirimbo. Nyuma yo kubatizwa, natangiye kuririmba muri korali y’urubyiruko, birangira nanone ari jye ubandikira indirimbo.”

Nubwo yari afite impano yo guhanga no kuririmba, ntibyari bimworoheye kugira ngo asohore indirimbo ze ku giti cye. Byahindutse nyuma y’uko inshuti ye imushishikarije gushyira indirimbo ze hanze, ndetse ikanamufasha kuzicuranga no kuzisohora kuri YouTube. Iyi nshuti ye yahereye ku ndirimbo yise Nta bwo Ugira Ruswa ari na yo yaje kuba iya mbere kuri channel ye ya YouTube.

Indirimbo nshya ‘Unyuranya Ibihe’ ifite ubutumwa bukomeye
Indirimbo Unyuranya Ibihe ni yo ndirimbo nshya ya Irakiza iheruka, ikaba ari imwe mu ndirimbo ze zakozwe mu buryo bwa studio bwuzuye, kuko izindi zose zakozwe live (amajwi n’amashusho bayafatiraga rimwe, umuntu amucurangira). Mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo hagarukwa ku kuba Imana ihindura ibihe bibi mo ibyiza.

Irakiza avuga ko yanyuze mu buzima bugoye ariko Imana ikamuhindurira amateka, ibyo kandi yabitekerejeho inganzo y’indirimbo irushaho kumuzamo.

“Kera nahoraga ndwaye, nca mu buzima bugoye, ariko uko iminsi yagiye ishira ibintu byarahindutse, ubuzima buba bwiza mu rugero runaka. Nahise mbona ko Imana inyuranya ibihe, ndayibwira nti ‘Ujya Unyuranya Ibihe,’” – Irakiza Dative.

Mu ndirimbo aririmba agira ati:
"Mana uri uwo kwizerwa, kuko ujya uhindura ibitariho bikabaho. Ujya unyuranya ibihe uwari ubabaye akishima."
"Wankoreye byose, sinzarambirwa nange kubihamya ko uri Imana nziza ishobora byose."

Irakiza avuga ko mu bahanzi bakoze ku marangamutima ye, Gisele Precious ari we wamubereye icyitegererezo. Yababajwe cyane n’urupfu rwe, kuko yari umuhanzikazi w’umuhanga cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Ati: “Gisele Precious ni we nafataga nk’icyitegererezo, mbabazwa n’uko yapfuye.”

Gisele Precious, wari umuhanzikazi uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabye Imana azize impanuka yo mu bwogero, nyuma yo kubyara umwana we wa mbere. Yari azwi mu ndirimbo nk’Umusaraba, Imbaraga z’Amasengesho, Urampagije, Ni We, Inzira Zayo, n’izindi.

Intego ze mu muziki
Irakiza Dative afite intego yo gukomeza kwamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu muziki we. Yifuza gukomeza gusohora izindi ndirimbo nshya zifite ubutumwa bwubaka abantu, kandi akizera ko Imana izamufasha no mu buzima busanzwe.

“Abantu bakwiriye kumenya ikindimo, kubera ko namenye ko abantu bamfitiye icyizere cyo gutangaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu mpano nahawe n’Imana. Imana nimfasha, nzamamaza Ubutumwa Bwiza bugere kure, kandi no mu buzima busanzwe imfashe gutera imbere kuko umuziki ni umurimo utunze benshi.”
_Dative

Ateganya gukora izindi ndirimbo nyinshi mu buryo bw’amajwi, ndetse igihe nikigera, akazashyiramo n’amashusho. Imana nimushoboza, azakomeza kwagura umuziki we kugira ngo ubutumwa butange impinduka ku bantu benshi.

RYOHERWA N’INDIRIMBO YISE "UNYURANYA IBIHE" KURI CHANNEL YE YITWA "DATIVE MUSICIAN"

Abantu bamufitiye icyizere cyo kuzavamo umuhanzikazi uzagera kure, kuko ubutumwa atangaza mu ndirimbo bugera benshi ku mitima

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Komeza wamamaze ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo isi irusheho kuba nziza
Kandi Imana ibidufashijemo ubu butumwa buzagera kuri benshi

Cyanditswe na: aline   »   Kuwa 29/03/2025 14:58

Imana ishimwe yo inyuranya ibihe bibi ikabihindura ibyiza

Cyanditswe na: Irakiza dative   »   Kuwa 29/03/2025 09:46

Dative Imana igukomereze amaboko igushyigikire.

Cyanditswe na: Mugisha Ancille   »   Kuwa 29/03/2025 09:22

Nukuri ni yaguke kd abari barakenewe mukuramya no guhimbaza imana kd amenye adashidikanyako imbere Ari heza ikindi indirimboye ni nziza cyane

Cyanditswe na: h Sylvain  »   Kuwa 29/03/2025 08:45

Nukuri ni yaguke kd abari barakenewe mukuramya no guhimbaza imana kd amenye adashidikanyako imbere Ari heza ikindi indirimboye ni nziza cyane

Cyanditswe na: h Sylvain  »   Kuwa 29/03/2025 08:45