× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

No muri iki gihe cyacu ba Utuko baragwiriye mu materaniro - Ev. LeleDesire Ndamage

Category: Sermons  »  October 2022 »  Editor

No muri iki gihe cyacu ba Utuko baragwiriye mu materaniro - Ev. LeleDesire Ndamage

Ibyakozwe n’intumwa 20:7-12.

7 Ku wa mbere w’iminsi irindwi duteranira kumanyagura imitsima, Pawulo arabaganirira ashaka kuvayo mu gitondo, akomeza amagambo ageza mu gicuku. 8 Kandi hariho amatabaza menshi mu cyumba cyo hejuru, aho twari duteraniye.

9 Umusore witwaga Utuko yari yicaye mu idirishya, arasinzira cyane. Nuko Pawulo akomeza kuganira amagambo menshi biratinda, Utuko arahunyiza ava mu cyumba cyo hejuru aragwa, basanga amaze gupfa baramuterura.

10 Pawulo aramanuka amwubama hejuru, aramuhobera ati "Mwiboroga kuko ubugingo bwe bumurimo." 11 Amaze gusubira muri icyo cyumba cyo hejuru, amanyura umutsima aryaho, akomeza kubaganiriza byinshi kugeza mu museso maze aragenda. 12 Bazana uwo muhungu ari muzima, birabanezeza cyane.


Nshuti y’Imana, ku wa mbere w’iminsi irindwi, ari ho kucyumweru, intumwa Pawulo umuntu wera w’Imana yari ari kuganira ijambo ry’Imana, kandi ari kumwe n’abandi bantu, aho bari biteguye no kumanyagura imitsima. Nuko Pawulo arabaganiriza biratinda kugeza mu gicuku. Muri iryo teraniro, harimo umusore witwaga Utuko kandi yari yiyicariye ku idirisha.

Mu gihe Pawulo yigishaga, inyigisho irambiranye, uwo musore Utuko aza gutwarwa n’ibitotsi arahunyiza, ni ko guhanuka mu idirisha ry’icyumba cyo hejuru, yitura hasi arapfa. Maze Pawulo umuntu wera w’Imana aramanuka, amwubarara hejuru, uwari upfuye bamuzana ari muzima ndetse birabanezeza cyane.

Mukundwa w’Imana, no muri iki gihe cyacu ba Utuko baragwiriye mu materaniro (mu itorero). Mbese ba Utuko ni bande (ni bantu ki)? Ni ba bandi abo twakwita ba baburabaje. Ni bamwe tuba turi mu iteraniro tugaragara ko duhari ku mubiri ariko nyamara umutima n’ibitekerezo byo byibereye ahandi ndetse rimwe na rimwe tugafashwa n’indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana, nyamara ijambo ry’Imana ryajyaho, bamwe tugasohoka tukigendera (tugacaho).

Na ho abandi ugasanga twibereye muri za telefone, aho turi kwirebera cyangwa kumva iby’imburamumaro, ari nta kumva ijambo riri kuvugwa, ku buryo iyo hagize utubaza ijambo ry’Imana twize, usanga tubabwira ko byari bishyushe (motomoto) kandi ko twafashijwe, ariko nyamara ari nta jambo twatahanye (twumvise) keretse kuririmba tukabyina gusa. Imana idufashe.

NB: Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo y’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira. Amen

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.