× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inyigisho ya #279 y’Umuzingo wa IV: Impande zitandukanye z’Ijambo

Category: Ministry  »  October 2022 »  Editor

Inyigisho ya #279 y'Umuzingo wa IV: Impande zitandukanye z'Ijambo

Urwandiko rwa Pawulo ku Itorero ry’i Roma. Ubuntu n’amahoro bituruka ku Mana n’Umwami Yesu Kristo bibabeho.

“Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. Amategeko ataratangwa icyaha cyahozeho mu isi, ariko ntawe kibarwaho amategeko adahari. Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n’abatakoze ibyaha bihwanye n’igicumuro cya Adamu, wasūraga uwajyaga kuzaza.

Ariko impano y’ubuntu bw’Imana ntigira ihuriro n’icyo gicumuro, kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateje abantu benshi urupfu, ni ko ubuntu bw’Imana n’impano y’ubuntu bw’umuntu umwe ari we Yesu Kristo, byarushijeho gusaga kuri benshi.” ‭‭Abaroma‬ ‭5:12-15‬ ‭BYSB‬‬

KUBERA UMUNTU UMWE

Ni umuntu umwe wacumuye gusa, maze abantu benshi boherwa i kuzimu! Ibyo byose byabaye Imana yuzuye urukundo kandi ari n’urukundo iturebera! Ntabwo yari umunebwe, kandi ntiyari yashobewe, ngo ibe yabuze uko igira; AHUBWO MBERE YO KUGWA KWA MUNTU, IMANA YARI YARAMAZE KUDUTEGURIRA IGITAMBO CY’IBYAHA BYACU! ESE URABIBONA?

“Abari mu isi bose bazayiramya, umuntu wese izina rye ritanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama, watambwe uhereye ku kuremwa kw’Isi.” ‭‭Ibyahisuwe‬ ‭13:8‬ ‭BYSB‬‬

“Kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba sekuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu, ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ARI YO YA KRISTO WAMENYWE N’IMANA KERA ISI ITARAREMWA, ARIKO AKEREKANWA KU MPERUKA Y’IBIHE KUBWANYU,” ‭‭1 Petero‬ ‭1:18-20‬ ‭BYSB‬‬

URUKUNDO RW’IMANA N’IMBABAZI ITUGIRIRA BYATANZE IBYAHA, N’AMAKOSA YACU KUBAHO! NTABWO ARI IMANA ITA INSHINGANO, NI IMANA YUZUYE UBWENGE N’UKURI! NIYO MPAMVU MBERE YO KUBAHO KWA ADAMU, NA MBERE YUKO AKORA ICYAHA AKAZANA IBIBI MU ISI: IMANA YARI YARAMAZE GUTEGURA NO KWIKOREZA IBYAHA BYACU YESU KRISTO!

Ibi ni ibivuga ko Yesu ataje gusimbura ibitambo byo mu isezerano rya kera; AHUBWO BYA BITAMBO BYARI IGICUCU CYE, BYARI BIRIMO GUTEGEKA BITEGEREJE IGIHE KRISTO WIKOREJWE IBYAHA BY’ABARI MU ISI AZEREKANWA! NTABWO YIGANYE IBITAMBO, AHUBWO NI BYO BYAMWIGANAGA!

“Nk’uko YADUTORANIRIJE MURI WE ISI ITARAREMWA, kugira ngo tube ABERA TUTARIHO UMUGAYO imbere yayo.” ‭‭Abefeso‬ ‭1:4‬ ‭BYSB‬‬

ESE NTUBIBONYE? Yadutoranirije muri wa muntu umwe ari we YESU KRISTO ngo idukize tutaragwa, NUKO IDUTORANIRIZA KWERA TUTARIHO UMUGAYO! NGUKO UKO IMBABAZI Z’IMANA ZIHORAHO ITEKA RYOSE, KUKO YADUCUNGUYE TUTARAYOBA! YATUBABARIYE TUTARACUMURA: KU BW’UWO KANDI MURI UWO YESU KRISTO ISI ITARAREMWA ITUREMERA KUGENDA TUYUBAHA MU MIGENZEREZE YACU YOSE!

ISEZERANO

IRYO JAMBO NI IRYO KWIZERWA KANDI RIKWIRIYE KWEMERWA RWOSE, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no GUKIZA ABANYABYAHA, MURI BO NI JYE W’IMBERE.” ‭‭1 Timoteyo‬ ‭1:15‬ ‭BYSB‬‬
“IRYO JAMBO NI IRYO KWIZERWA KANDI RIKWIRIYE KWEMERWA RWOSE, kuko igituma tugoka tukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukiza w’abantu bose ariko cyane cyane w’Abizera.”‭‭1 Timoteyo‬ ‭4:9-10‬ ‭BYSB‬‬ “Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”” Matayo‬ ‭28:20‬ ‭BYSB‬‬

ISENGESHO

Saba Imana Data wa twese kuguha umutima ushikamye mu byo yavuze, ngo bitume wemera guhomba iby’isi ku bw’ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kandi ngo abe ari bwo gusa ugenderamo ukurikiza!

Ushobora kudusura kuri uru rubuga, ugasangiza inshuti n’umuryango wawe Ijambo ry’Imana. Buri munsi haba hari ikigisho gishya. Soma buri munsi, bidashidikanwaho urabona ukuboko kw’Imana mu buzima bwawe. Yesu aguhe Umugisha!

Src: Ministry of Unlimited Holy Ghost

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.