× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inyenyeri z’Ijuru Choir yasohoye indirimbo ivuga ku bapfuye yise “Barasinziriye”

Category: Choirs  »  2 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Inyenyeri z'Ijuru Choir yasohoye indirimbo ivuga ku bapfuye yise “Barasinziriye”

Korali Inyenyeri z’Ijuru ikorera Mahembe, yashyize hanze indirimbo yise Barasinziriye irimo ubutumwa buvuga ku bantu bapfuye, itanga ibyiringiro by’umuzuko.

Iyi Korali igizwe n’abasore n’abagabo bose hamwe batandatu, umwe muri bo witwa Niyirora Evaliste akaba ari we wanditse iyi ndirimbo bise Barasinziriye, mu gihe injyana yatekerejwe na Innocent (Producer). Amajwi yatunganyijwe na Joseph amashusho akorwa na Maxon Media.

Iyi ndirimbo igaragaza ko abapfuye bararinze ukwizera kwabo amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo. Nubwo basinziriye mu rupfu, bazakangukira mu muzuko abizera bategereje.

Abo bakiriho bakomeje guhamya Imana mu bihe bibi kandi bikomeye. Bavuze Imana nta bwoba. Abo rero ngo barasinziriye, bategereje ko ijoro ry’urupfu ricya bakazuka mu gitondo cy’umuzuko.

Bagira bati: “Ni abapfuye bizera Yesu nk’umwami n’umukiza, bandikishije amazina yabo mu gitabo cy’urwibutso imirimo myiza yo gukiranuka.” Abo rero ni bo bazazuka nk’uko babiririmba mu ndirimbo yabo.

Igitangaje kuri iyi korali, ni uko ibyo barrimba biba byiyandika mu Cyongereza, nubwo ibi bikorwa na benshi mu baririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, ariko akarusho kuri bo ni uko amagambo asobanurwa no mu rurimi rw’abafite ubumuga bwo kutumva (mu marenga).

Inyenyeri z’Ijuru ni itsinda rigizwe n’abantu 6, bamwe muri bo barubatse, abandi baracyari ingaragu, bakaba babarizwa mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, SDA Mahembe, mu Karere ka Nyamasheke.

Bamamaye mu ndirimbo ya mbere bashyize hanze mu bihe by’icyorezo cya Koronavirusi. Iyo ndirimbo bayitiriye icyo cyorezo cyari kimaze kuyogoza isi yose bayita Corona Virus, yasohotse mu buryo bw’amashusho ku wa 16 Nyakanga 2024 hashize amezi ane gusa igeze mu Rwanda.

Gusa si yo yamenyekanye cyane ukurikije imibare y’abarebye indirimbo zabo, kuko ubu indirimbo yabo iyoboye izindi ari iyitwa Ibihombo yasohotse ku wa 2 Nyakanga 2022, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga miriyoni 3.4.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.