Inyama ni kimwe mu byo kurya abantu bakunda cyane. Mu minsi mikuru nk’iya Noheri, Ubunani, Pasika, Isabukuru y’Amavuko, cyangwa umuntu afite ikindi yishimiye ndetse n’ibirori, inyama ziba bimwe mu bintu bitahabura. Ese inyama zatangiye kuribwa ryari, kandi se ni iki cyatumye ziribwa?
Abantu besnhi barya inyama bakagira ngo ni uko byahoze. Hari igihe cyigeze kubaho, aho nta muntu wari wemerewe kubaga inyamaswa ngo ayirye, kandi uretse no kubikora ntibabitekerezaga. Ibyo byabaye mu myaka irenga ibihumbi ishize.
Imana ikirema Adamu na Eva yarababwiye iti: “Dore mbahaye ibimera byose byera imbuto biri mu isi yose, n’igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizabe ibyo kurya byanyu.”-Itangiriro 1:29. Ku murongo wa 30, Imana yavuze ko n’inyamaswa zagombaga gutungwa n’ibimera, aho kugira ngo intare n’izindi nyamaswa zibe zatungwa n’inyama.
Ntitugiye kuvuga uko byaje kugenda ngo mu nyamaswa habonekemo izirya inyama gusa n’izirya ibyatsi, ariko ntitwabura kuvuga ko zikiremwa zose zaryaga ibyatsi n’imbuto, yaba intare, ingwe, impyisi, ibisamagwe n’izindi tuzi ko zitabaho zitariye inyama.
“Kandi inyamaswa yose yo muri iyi si, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere n’ikintu cyose gikururka ku isi gifite ubugingo, mbihaye ibimera bibisi byose ngo bibe ibyo kurya byabyo.” Ibi ni Imana yabivuze mu Itangiriro 1:30.
None, abantu batangiye kurya inyama bate?
Mu nkuru zikurikira iz’irema, havugwamo uko abantu bigometse ku buyobozi bw’Imana, bagahitamo kuyoborwa na Satani, bikabageza ku mwuzure warimbuye isi yose. “Maze iyo minsi irindwi ishize, amazi y’umwuzure asandara mu isi.”-Itangiriro 7:10.
Nowa n’abandi bantu barindwi binjiranye mu nkuge ari umunani, hanyuma Uwiteka agira uruhare mu kwinjizamo inyamaswa zose, izo mu nyanja, izo mu kirere, inini n’into z’amoko yose, zinjira ari ebyiri ebyiri, ikigabo n’ikigore.
Umwuzure watsembye ibindi byose bifite ubugingo bitinjiranye na Nowa mu nkuge. Itangiriro-6:17. Inyamaswa, abantu n’ibimera byarapfuye. Umwuzure wamaze iminsi 40, amazi arengera imisozi miremire cyane, kandi nyuma yo kurangira k’umwuzure ntibahise basohoka mu nkuge kuko nta ho bari gukandagira, isi yari yuzuye amazi.
Nyuma y’umwuzure, bamaze amezi atanu yose amazi atarakama akiri menshi. “Amazi amara iminsi ijana na mirongo itanu agikwiriye cyane mu isi.”-Itangiriro 7:24. Iyi minsi uyiteranyije n’iyo umwuzure wamaze irenga amezi atandatu.
Amazi yaragabanutse, atangira gukama mu yandi mezi yiyongera kuri aya atandatu, kugera ubwo inkuge yaretse kureremba mu kwezi kwa karindwi, ariko na bwo ntibari gusohoka ngo babone ubutaka bwumutse.
Mu kwezi kwa Kabiri kw’imyaka 600 ya Nowa, tariki 17, ni bwo yinjiye mu nkuge, ayisohokamo hashize umwaka n’iminsi icumi, mu mwaka wakurikiyeho wa 601 w’ubuzima bwe, mu kwezi kwa Kabiri, tariki 27. (Itangiriro 7:10, 8:14).
Birumvikana ko ubukana bw’imvura bwateje isuri, bukarimbura ibiti, ibyatumye n’ibiti bifite imbuto ziribwa byangirika, cyane ko amazi menshi yangiza, dore ko izuba ritabigeragaho bikwiriye, byasaga nk’ibiri mu Nyanja kandi atari cyo byagenewe. Nowa yavuye mu nkuge nta kiribwa kiri hanze, kandi n’ibyari kuboneka ntibyari kumuhaza we n’abantu be.
Imana yagiriye Nowa impuhwe, kuko itifuzaga ko we n’abantu be bicwa n’inzara, imwemerera kurya inyama z’inyamaswa uko ashaka igira iti: “Ibyigenza byose bifite ubugingo bizaba ibyo kurya byanyu, mbibahaye byose nk’uko nabahaye ibimera bibisi.” Yari ibemereye kurya inyama ku nshuro ya mbere.
Icyo Imana yababujije ni iki: “Ariko rero ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo.” (Itangiriro 9:3-4). Nguko uko abantu batangiye kurya inyama, ziba bimwe mu byo kurya byabo kugeza n’uyu munsi.
Umwuzure wangije ibiribwa
Imana yatanze inyamaswa ngo ziribwe
Nowa ni we wahawe uburenganzira bwo kurya inyama