× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Intambara ihuzwa n’ubuhanuzi hagati ya Isirayeli na Irani yafashe indi ntera nyuma y’uko Isirayeli itangaje ko izihorera

Category: Bible  »  17 April »  Jean d’Amour Habiyakare

Intambara ihuzwa n'ubuhanuzi hagati ya Isirayeli na Irani yafashe indi ntera nyuma y'uko Isirayeli itangaje ko izihorera

Igisirikare cya Isirayeli cyavuze ko Irani igomba kwishyura igikorwa cyo kuyiteraho ibisasu bya Misile 350, n’ibitero by’indege zitagira abapilote, iki gitero kikaba cyarahujwe n’ubuhanuzi bwo muri Ezekiyeli 38 na Pastor Greg Laurie.

Isirayeli yemeza ko ibyo bikorwa Irani yabikoze iri ku butaka bwayo, ibifashijwemo n’ibindi bihugu by’inshuti zayo za hafi, bityo nk’uko Lt General Herzi Halevi uyoboye Igisirikare cya Isirayeli yabivuze, Irani izabona ingaruka ku bikorwa byayo byo kuyirasaho, nubwo atagaragaje uburyo iteganya kwihorera, uretse kuba hasobanuwe ko izihorera ku mwanya mwiza izahitamo.

Isirayeli ivuze ibyo kwihorera kuri Irani mu gihe ibihugu bitandukanye byari byayisabye kwirinda kubikora, kugira ngo bitazakurura intambara ku bihugu bigize uyu mugabane.
Uku kuba byakurura intambara, ni byo Pastor Greg Laurie yahereyeho abihuza n’ubuhanuzi bwo muri Ezekiyeli muri aya magambo:

“Bibiliya ivuga kandi ko kurwanya Abayahudi biziyongera mu bihe by’imperuka. Ibyo na byo biraba. Kandi Bibiliya ivuga ko ingabo nyinshi ziturutse mu majyaruguru ya Isirayeli zari kuyitera. Kandi izo mbaraga zizwi nka Magogi. Intiti nyinshi zemeza ko Magogi ari Uburusiya.”

Icyakora, yiseguye yihanangiriza agira ati: “Ntawe ushobora kubivuga nta gushidikanya, ariko bisa n’aho bishoboka.” Yabishimangiye agira ati: “Ariko tuzi ko umwe mu bafatanyabikorwa bajyana na Magogi kurwanya Isirayeli ari Ubuperesi. Ubuperesi ni Irani.”

Ariko, ibi "ntibisobanura ko ibi biri kubaho biganisha neza ku byo dusoma muri Ezekiyeli 38. Ntabwo ari ngombwa. Ariko rwose ni ukureba, tukitondera ibintu bizaza. Ni umukino wahindutse, kandi ni ikintu gikomeye (gishushanya ibizaba).”

Amerika yavuze ko kuba Isirayeli yarashoboye kwikingira 99% by’ibitero yagabweho na Irani, na byo ari intsinzi ikomeye.

Ibisasu n’utudege tutagira abapilote (drone) bigera kuri 350 byatewe kuri Isirayeli, byahagurutse muri Irani no mu bihugu biyishyigikiye bya Iraki, Siriya, Libani na Yemeni, ariko ngo ibyahamije intego ntibirenga 1% nk’uko Leta ya Isirayeli ibitangaza.

Isirayeli yashoboye kumanura utudege tutagira abapilote ibifashijwemo na Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, Jorudani, na Arabiya Sawudite.

Umukuru w’igisirikare cya Irani witwa Hussein Salami, nyuma yo kugaba icyo gitero kuri Isirayeli yagize ati "Twashoboye kumenera mu bwirinzi bw’Abanyesiyoni hamwe n’ubw’inshuti zabo z’Abanyamerika n’Abafaransa, ku buryo igikorwa cyatanze umusaruro uruta uwo twari twiteze."

Nyuma y’icyo gitero Leta ya Irani yahise itangaza ko irangije kwihorera ku gitero cyagabwe kuri Ambasade yayo muri Siriya, ariko ivuga ko mu gihe Isirayeli yatekereza guhita isubiza ku bw’igitero yagabweho, ibintu bizarushaho kuyibera bibi cyane.

Irani yarashe kuri Isirayeli ivuga ko irimo kwihorera kubera igitero yagabweho n’icyo gihugu kuri Ambasade yayo muri Siriya, i Damasiko, mu Cyumweru cyashize, mu ntangiriro za Mata, kikaba cyarahitanye bamwe mu basirikare bakuru ba Irani.

Intambara ihuzwa n’ubuhanuzi hagati ya Isirayeli na Irani yafashe indi ntera nyuma y’uko Isirayeli itangaje ko izihorera kuri Irani

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.