Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Pemba muri Mozambique, António Juliasse, ahangayikishijwe n’Intagondwa z’Abajihadi zishaka guhindura Mozambique igihugu kigendera ku mahame ya Kiyisilamu
Musenyeri António Juliasse, yatangaje ko umutwe w’intagondwa zitwa zikorera mu majyaruguru y’icyo gihugu uri kuvuga ku mugaragaro ko ushaka gushinga ubutegetsi bwa Kiyisilamu buzwi nka Caliphate, busa n’ubw’umutwe wa Islamic State (IS).
Bo bitwa Jihadists, umutwe witwaza igitekerezo cya "Jihad" mu buryo bw’intambara cyangwa urugomo, bavuga ko barwanira cyangwa bakwirakwiza ukwemera kwa Isilamu, cyane ko Jihad bivuga guharanira, gushyiraho imbaraga cyangwa kurwanira ikintu.
Mu butumwa yagejeje ku muryango Gatolika Aid to the Church in Need (ACN), Musenyeri Juliasse yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe babibwira abantu bahura na bo ndetse n’abo bashimuta.
Yagize ati: “Ibimenyetso birahari byose. Bavuga ku mugaragaro ko bashaka gushinga Caliphate. Iyo bahuye n’abantu cyangwa bagashimuta abo babonye, bababwira ko ari cyo barimo gukorera.”
Intambara y’aba barwanyi yatangiriye mu Ntara ya Cabo Delgado mu mwaka wa 2017, ikaba imaze guhitana abantu benshi no gusiga abarenga miliyoni imwe bavuye mu byabo.
Nk’uko ACN ibitangaza, kuva iyi mirwano yatangira, Abagatolika barenga 300 barishwe, benshi muri bo bicishwa gucibwa imitwe, mu gihe insengero n’inyubako za Kiliziya zigera kuri 117 zasenywe cyangwa zigatwikwa.
Mu nyubako zangiritse harimo na Kiliziya y’amateka ya Mutagatifu Louis de Montfort, yatwitswe igashya burundu mu mpera za Mata 2026.
Musenyeri Juliasse yavuze ko ikimuhangayikishije cyane ari amagambo y’urwango agenda akwirakwizwa, avuga ko asigaye abangamira umubano mwiza wari usanzwe hagati y’Abakirisitu n’Abayisilamu muri ako karere.
Yagize ati: “Mu gihe cyashize, idini ryafashaga abantu kubana neza. Abakirisitu bajyaga mu mihango yo gushyingura Abayisilamu na bo bakitabira iy’Abakirisitu. Ubu ibyo birimo kujya byibazwaho, kandi si Abakirisitu babiteye.”
Yasabye ko hakongerwa imbaraga mu gushaka ibisubizo bya politiki n’ibiganiro, aho kwishingikiriza gusa ku gisirikare.
Ati: “Ntabwo nemera ko igisubizo ari intambara yonyine. Hakenewe n’izindi nzira, harimo ibiganiro, kuko Mozambique isanzwe ifite ubunararibonye muri uwo murongo.”
Mu mpera za Nzeri 2025, umutwe uzwi nka Islamic State Mozambique Province (ISMP) wigambye ibitero byinshi byagabwe mu turere twa Chiure na Macomia, birimo kwica Abakirisitu, gutwika insengero ndetse no gusenya amazu y’abaturage.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko aba barwanyi bakomeje kwibasira abaturage bo muri Cabo Delgado no mu bindi bice byegereye iyo ntara, bakica, bagasahura ndetse bagatwika ibikorwa remezo.
Mu rwego rwo gufasha abahuye n’ingaruka z’iyi ntambara, umuryango Aid to the Church in Need watangaje ko ukomeje gutanga ubufasha bwihutirwa, ubujyanama mu by’imitekerereze, gufasha imiryango yashegeshwe n’iyi mirwano ndetse no gutera inkunga ibikorwa byo kongera kubaka inyubako zangiritse.