× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkuru y’umuyobozi gakondo w’imyaka 63 washyingranywe n’umukobwa w’imyaka 12 ikomeje kuvugwaho byinshi

Category: Pastors  »  3 April »  Jean d’Amour Habiyakare

Inkuru y'umuyobozi gakondo w'imyaka 63 washyingranywe n'umukobwa w'imyaka 12 ikomeje kuvugwaho byinshi

Umuyobozi w’idini rya gakondo abenshi badatinya kwita umukozi wa Satani cyangwa umupfumu wo muri Ghana, yateje uburakari bwinshi mu baturage nyuma yo gushyingiranwa n’umwana w’imyaka 12 mu bukwe bwabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024.

Uyu mupfumu yitwa Nuumo Borketey Laweh Tsuru XXXIII akaba asanzwe ari umuyobozi mukuru w’idini gakondo ryo muri Ghana, na ho umwana yashyingiranywe na we w’imyaka 12 y’amavuko akaba yitwa Naa Okromo. Babanye nk’umugabo n’umugore nyuma y’umuhango gakondo wabaye ku wa Gatandatu.

Nyuma yo kubana kw’aba bombi, Abaturage bumvise iyi nkuru bazabiranyijwe n’uburakari, bavuga ko ibyabaye ari amahano. Ikibabaje cyatumye iyi nkuru ikwirakwira hirya no hino muri Afurika, ni uko abayobozi bashyigikiye uyu mugabo bemeza ko abaturage batazi impamvu y’ibyo, ikaba ari yo mpamvu iri kubatera gusakuza.

Abayobozi b’ubwoko bw’Abasangwabutaka bwa Nungua, ari na bwo uwo mukobwa n’uwo muyobozi w’idini gakondo bakomokamo, bamaganye uko rubanda yarwanyije ubwo bukwe, bavuga ko uko kubunenga guterwa n’ubujiji.

Nii Bortey Kofi Frankwa II, umuyobozi gakondo wo muri ako gace, ku Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024 yavuze ko inshingano y’uwo mukobwa nk’umugore w’uwo munyedini ari iy’umuco n’umugenzo gusa, aho kuba iza kigore mu gitanda. Yasobanuye ko ibyo kuryamana bitarimo ahubwo ko azakora indi mirimo y’abagore yo mu rugo, akita no ku zindi nshingano.

Nk’uko bimeze mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika n’ahandi, imyaka mike ishoboka yo gushakwa muri Ghana ni 18, gusa muri iki gihugu bakunze kubirengaho bagashaka abana batari buzuza imyaka yo gushaka, uretse ko uyu mupfumu we bivugwa ko yakabije.

Ku wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, Polisi ya Ghana yavuze ko yamenye uwo mukobwa n’aho aherereye kandi ko we na nyina ubu barinzwe na polisi. Itangaza ko irimo gukorana na Minisiteri y’Uburinganire, Abana no Kurengera Imibereho hamwe n’Ishami ry’Imibereho Myiza mu rwego rwo guha Naa Okromo w’imyaka 12 ubufasha bwa ngombwa mu gihe iki kibazo kirimo gukorwaho iperereza.

Umuryango Mpuzamahanga Utegamiye kuri Leta Uvuganira Abakobwa ’Girls Not Brides’ uvuga ko 19% by’abakobwa bo muri Ghana bashakwa mbere yuko buzuza imyaka 18, ndetse ko 5% by’abakobwa baho bashakwa mbere yuko buzuza imyaka 15.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.