× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkuru nziza! Papa Francis uri mu bitaro ari koroherwa

Category: Ministry  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Inkuru nziza! Papa Francis uri mu bitaro ari koroherwa

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi arimo koroherwa nyuma yo kujyanwa mu bitaro ejo kuwa Gatatu arembye cyane.

Papa Francis wajyanywe mu bitaro bya Gemelli i Roma ejo kuwa Gatatu kubera uburwayi bw’ubuhumekero, ubu ari koroherwa nk’uko Paradise.rw ibicyesha Vatican news. Biteganijwe ko azamara mu bitaro iminsi mike.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane binyujijwe ku gitangazamakuru cya Kiliziya Gatolika, ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bwavuze ko Papa yaruhutse ijoro ryose kandi ubuzima bwe bukaba bugenda burushaho kuba bwiza.

Mbere Vatican yari yavuze ko Papa Francis yajyanywe kwa muganga gusuzumwa, ariko ibinyamakuru mu Butaliyani byashidikanyije ibi nyuma y’uko ikiganiro yari afite kuri televiziyo gihagaritswe ku munota wa nyuma.

Asubiza ku nkuru yo gushyirwa mu bitaro kwa Papa, Perezida Biden yasabye abantu “isengesho riruseho” ku gukira kwa Papa.

Biden, Perezida wa Amerika wa kabiri gusa w’umugatolika, yigeze kuvuga ko Papa Francis ari umwe mu bantu “bajya gusa na Kristu” yahuye nabo.

Abantu bo mu mujyi w’iwabo i Buenos Aires muri Argentina, babwiye ibiro ntaramakuru Reuters ibitekerezo byabo kuri iyi nkuru.

Daniel Saco yavuze ko Papa “agomba kwibaza ubwe niba agishoboye gukomeza”.

Victoria Veira ukomoka muri Brazil ati: “Birababaje cyane kuko, nk’uwo muri Amerika y’Epfo, numva mpagarariwe na Papa, umuntu ufungutse cyane.”

Madamu Anibal Pizelle, wahuye na Papa ubwo yasuraga Buenos Aires, yavuze ko yizeye ko azakira kuko “akomeye ku mubiri no mu mutwe” kandi ari “umuntu w’ukwizera gukomeye”.

Hashize amezi Papa agendera mu igare ry’ab’intege nke kubera uburwayi bw’ivi.

Mu 2021 yabazwe amara, ariko muri Mutarama(1) uyu mwaka yavuze ko ubwo burwayi bwagarutse.

Nubwo afite intege nke, Papa yakomeje gukora ndetse no gusura amahanga. Muri Gashyantare(2) yasuye DR Congo na Sudani y’Epfo.

Muri Mutarama, yayoboye imihango yo gushyingura uwo yasimbuye Papa Benedict XVI – wabaye Papa wa mbere weguye nyuma y’ibinyejana byinshi. Yavuze ko yeguye kubera amagara ye yari ameze nabi.

Papa Francis yigeze kuvuga ko nawe ashobora kuzatera intambwe nk’iya Benedict mu gihe amagara ye yarushaho kumera nabi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.